NEWS
Mushiki wa Perezida wa Sena ya RDC yerekeje muri M23

Nathalie Kyenge mushiki wa Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde, yerekeje muri AFC/M23.
Lukonde yanabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2021 na 2024, mbere yo gusimburwa na Judith Suminwa Tuluka kuri ubu ufite izi nshingano.
Amakuru y’uko mushiki we yihuje na M23 yashimangiwe na Guverineri wungirije w’uriya mutwe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Visi-Guverineri Ngarambe Manzi Willy yavuze ko “abanye-Congo bose bahawe ikaze [muri M23]”, mbere yo gushimangira ko urugamba uyu mutwe urimo ari urwa buri munye-Congo wese.
Hagati aho amakuru aturuka muri M23 avuga ko abayobozi b’uyu mutwe bafata kuba Kyenge yihuje na bo nk’”ikimenyetso simusiga cy’uko no mu bakomeye mu butegetsi bwa Kinshasa hari ubwiyongere bw’abemera ubutumwa” bw’uriya mutwe ndetse no kuba wemewe n’amategeko.
Ababikurikiranira hafi kandi bahuriza ku kuba kwihuza na M23 kwa mushiki wa Perezida wa Sena ya RDC bishobora gutuma umubare w’abihuza n’uriya mutwe wiyongera, dore ko hari n’amakuru avuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Congo na we ashobora kuwiyungaho.