Connect with us

NEWS

Museveni yavuze ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Published

on

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite uruhare mu mutekano wazambye mu gice cy’uburasirazuba.

Ni igitekerezo uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ku wa 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangiraga kuyobora urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye bwa RDC n’akarere, yashyizweho umukono mu 2013.

Byari byitezwe ko aya masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 13 byo muri Afurika azafasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro n’umutekano vuba, ariko nyuma y’imyaka 12, ibintu byarushijeho kuba bibi.

Ubu ntabwo Leta ya RDC igenzura igice kinini cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kuko yacyambuwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, wubuye imirwano mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani abahoze ari abarwanyi bawo bahunze.

Museveni yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC cyakemuka, ariko ko mu myaka myinshi ishize, cyakomeje kubaho bitewe n’uko Leta itaganiriye bihagije n’Abanye-Congo, ikanishingikiriza cyane ubufasha buva hanze y’amahanga.

Ati “Mu myaka myinshi ishize, Congo yahuye n’ibibazo bikomeye birimo: kutaganira bihagije n’abaturage no kwishingikiriza cyane ku bufasha buva hanze y’igihugu.”

Mu gihe cyose M23 yafataga uduce two mu burasirazuba bwa RDC, yibutsaga Leta ndetse n’amahanga ko ishaka kujya mu biganiro bitaziguye bigamije gukemura impamvu muzi z’umutekano muke zirimo ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leta ya RDC yari yarinangiye, ahubwo ifata icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo, ingabo zo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), ingabo z’u Burundi ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, gusa na bwo yakomeje gutsindwa.

Amasezerano yo mu 2013 yasabaga RDC gukora impinduka zifatika mu rwego rw’umutekano, kwegereza abaturage ubuyobozi, gukora amavugurura mu nzego za Leta, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kuvugurura imiyoborere by’umwihariko mu burasirazuba.

Museveni yasobanuye ko Uganda na yo yigeze kugira ikibazo nk’icyo uburasirazuba bwa RDC bufite ubu, ariko ko yagikemuye mu buryo bwiza. Yagaragaje ko afite icyizere ko na RDC izabona amahoro, ibifashijwemo n’akarere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *