Connect with us

NEWS

Musenyeri Dr Mbanda yatorewe kuyobora RIC

Published

on

Ubuyobozi bw’Angilikani mu Rwanda bwatangaje ko Musenyeri Dr. Laurent Mbanda w’Itorero Anglican mu Rwanda ari we watorewe kuyobora Umuryango uhuza amatorero, amadini na Kiliziya (Rwanda Inter-Religious Council – RIC).

Ni umwanya agiyeho asimbura Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyoseze Gatolika ya Butare wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Mu matora yabaye ejo ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, hanatowe Visi Perezida wa mbere ari we Sheikh Sindayigaya Musa, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda, Visi Perezida wa kabiri ni Mgr Kayinamura Samuel, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libe mu Rwanda (EMLR).

Ni mu gihe Bishop Dr. Masengo Fidèle, Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIC.

Abajyanama ba Perezida wa RIC mu Rwanda ni Mgr Papias Musengamana wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Dr. Charles Mugisha na Bishop Dr. Gahungu Bunini.

Mgr Dr. Laurent Mbanda yagizwe Umuyobozi wa RIC mu Rwanda, mu gihe muri komite icyuye igihe yari Visi Peresida wa mbere.

Uwari usanzwe ari Visi Peresida wa kabiri, Mufti w’u Rwanda, yatorewe umwanya wa Visi Peresida wa 1 wa RIC muri komite nyobozi nshya.

Ku rundi ruhande, Musenyeri Kayinamura wari usanzwe ari umujyanama uhagarariye CPR, yatorewe umwanya wa Visi Peresida wa kabiri.

Ku rwego rw’Ubunyamabanga, mu mwanya wari usanzwe urimo umuyobozi wa FOBACOR watorewe Bishop Dr. Masengo.