Connect with us

NEWS

Musanze: Umuturage umaze gutora arimo guhabwa icyayi n’irindazi

Published

on

Kuri uyu wa 15 Nyakanga, umunsi wihariye ku Banyarwanda bakabakaba miliyoni icyenda biteganyijwe ko bitabira amatora yo kwihitiramo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo.

Mu karere ka Musanze, mu mudugudu wa Nyiraruhengeri Akagari ka Rwebeya, umuturage umaze gutora arimo guhabwa icyayi n’irindazi.

May be an image of 5 people

Abanyarwanda  bazindutse ari benshi bagiye  gutora Perezida n’Abadepite

Abakandida batatu ni bo bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Abo ni:

  • Paul Kagame wa FPR INKOTANYI
  • Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda
  • Mpayimana Philippe wigenga

Ku mwanya w’abadepite, abakandida 589 barimo umukandida umwe wigenga bahatanira imyanya 80 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Site z’itora hirya no hino mu gihugu ni 2433. Abanyarwanda bazatora bangana na 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore bakaba 53% by’abatora bose, bivuze ko ari 4.845.417.