Connect with us

NEWS

Musanze: Umunyeshuri wari wabuze yabonetse

Published

on

Umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Sonrise High School mu Karere ka Musanze, yamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu umubyeyi we n’ubuyobozi bw’ishuri bumushakisha.

Umubyeyi we usanzwe ari umurezi muri iryo shuri umwana we yigaho, yavuze  ko mu ma saa yine yo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, bahamagawe na telefoni y’Akagari bamubwira ko umwana we abonetse, avuga ko kugeza ubu uwo mwana atarabasha gutanga amakuru ku ibura rye.

Ati ‟Baduhamagaye batubwira ko bamubonye mu Murenge wa Kimonyi, ubu turi kumwe nakomeje kumubaza impamvu yageze muri Kimonyi kandi yari yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza, ari kumbwira ko nawe atazi uburyo yagezeyo”.

Arongera ati ‟Ubu ndi kubanza kumwondora, nyuma wenda araduha amakuru kuko ntabwo natwe turamenya neza icyatumye abura muri iyo minsi itatu, buriya namara kuruhuka aratubwira ibyamubayeho”.

Mbere y’uko uwo mwana aboneka, uwo mubyeyi yari yabwiye Kigali Today ko ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, aribwo uwo mwana yasabye uruhushya avuga ko agiye kwivuza, bararumuha agenda yambaye imyenda y’ishuri, bategereza ko yagaruka baraheba.

Ati ‟Ubwo yari mu ishuri yambwiye ko ari kubabara umutwe asaba uruhushya, yuzuza impapuro zimwemerera gusohoka mu kigo ubuyobozi buramusinyira arasohoka yurira moto, ninjye wari wamusabye kujya kwivuza kuko yari yambwiye ko afite ikibazo cy’umutwe, kuriya umuntu aba yakoze cyane akumva mu mutwe arababara”.

Arongera ati ‟Nka kuriya umuntu ajya muri farumasi agafata utunini twa parasitamol akanywa amazi agakira, ntabwo byari ibintu bikomeye kuko iyo biba bikomeye twari kumuha umuherekeza nk’uko bisanzwe bikorwa”.

Uwo mubyeyi avuga ko yari yamusabye kujya kwivuriza mu ivuriro ryo kwa Kanimba, mu rwego rwo kumurinda ko yasanga abarwayi benshi mu Kigo Nderabuzima akaba yatinda.

Ngo nibwo ku ishuri yakomeje akazi ke ko kwigisha, bigera igihe cyo gutaha atangira kwibaza impamvu umwana wagiye nkwivuza yatinzeyo, kugeza ubwo ijoro riguye uwo mwana ataragaruka.

Uwo mubyeyi ngo yazindutse ajya mu mavuriro yose yo mu Mujyi wa Musanze, ahereye kwa Kanimba aho yari yamwohereje kwivuriza bareba mu mpapuro bandikamo abaza kwivuza ntibabonamo izina rye, ajya mu mavuriro yose ntiyamubona ari nabwo yahise afata icyemezo cyo kugana Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati ‟Nkimara kumubura mu mavuriro yose nahise mfata umwanzuro wo kujya muri RIB bampa uburenganzira bwo kurangisha umwana nifashishije uburyo bwose bushoboka burimo n’imbuga nkoranyambaga, nibwo natangiye gukwirakwiza amafoto ye ntanga n’itangazo kuri Radio Rwanda”.

Twari twahangayitse bikomeye – Umuyobozi w’ishuri

Byamukama Isaac, Umuyobozi wa Sonrise School yabwiye Kigali Today ko yari yahangayikishijwe bikomeye n’ibura ry’umunyeshuri we, yiruhutsa nyuma yo kwitaba telefoni imubwira ko umwana abonetse.

Ati ‟Mu gitondo saa tatu, nibwo nitabye telefoni yo ku Kagari bambwira ko umwana wacu abonetse, uburyo yabonetse ngo yahiye n’umu mama amubonye ngo ararira. Nibwo uwo mubyeyi yamujyanye ku Kagari amugejejeyo bafata za telefoni twari twashyize ku itangazo baraduhamagara duhita tunyaruka tujya kumureba”.

Arongera ati ‟Umwana twasanze ari muzima ameze neza, imyambaro ye y’ishuri isa neza nk’uko yari imeze asohoka mu kigo, urukweto rurahanaguye aranyuzamo agaseka. Twari twahungabanye ariko uzi kubura umuntu wa Leta, ntabwo yari akiri uwanjye cyangwa uw’umubyeyi we, ni uwa Leta ni uw’Igihugu”.

Uwo muyobozi yavuze ko uwo mwana nta kibazo na kimwe asanganywe ku ishuri, avuga ko birinze no guhita bamubaza ibyamubayeho mu rwego rwo kugira ngo aruhuke mu mutwe.

Ubutabazi bwakorewe uwo mwana akimara kuboneka, ngo ubuyobozi bw’ishuri, inzego z’umutekano na RIB bahise bamugeza kwa muganga ngo bamenye niba nta kibazo yagize, bajya no kuri Isange One Stop Center kugira ngo barebe ko atahohotewe.

Uwo mwana amaze imyaka ibiri apfushije umubyeyi (Nyina)

Nk’uko Se yabitangarije Kigali Today, ngo hashize imyaka ibiri uwo bashakanye (Nyina w’uwo mwana) yitabye Imana, amusigira abana bane babyaranye, barimo abahungu batatu n’uwo mukobwa wa gatatu muri abo bana.

Uwo mubyeyi avuga ko umwana we asanzwe agira ishyaka n’intego zo kuziga akaminuza nka basaza be.

Ati ‟Ni umwana w’umuhanga utsinda cyane, uhorana intego zo kwiga akazaminuza nka basaza be, kuko umwe ni ingénieur undi nawe agiye gusoza kaminuza, nta kibazo na kimwe nzi afite”.