Connect with us

NEWS

Musanze: Umugabo yapfiriye mu kirombe agiye kwibamo amabuye y’agaciro

Published

on

Nsengiyumva Jean Damascene wo mu Kagari ka Kabirizi, mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, yapfiriye mu kirombe kitemewe giherereye mj Mudugudu wa Gasanze, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, ubwo yageragezaga gushakamo zahabu kandi barabujijwe kukijyamo.

Amakuru y’uko yaguye mu kirombe yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, nyuma y’uko abamubonye ajya gucukura bamubuza bamuregereje bagaheba.

Umwe mu bamubonye yagize ati: “Aha hantu hashize igihe babuza abantu kuhacukura amabuye y’agaciro, batubwira ko ari zahabu. Nsengiyumva rero yaje yiyahuramo ku manywa y’ihangu dutegereza ko asohokamo turaheba dukurikiranye dusanga yapfuye dutegereje ko baza bagakuramo umurambo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika Epimaque Munyamasoko, na we yemeje iby’urwo rupfu rwatewe n’uko uwacukuraga yaburiye umwuka mu kirombe.

Yagize ati “Ni byo koko hari umuturage waguye mu cyobo aje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aza kuburirayo umwuka arapfa. Byabaye mu gihe cya saa tanu uyu munsi, ubu rero aracyarimo dutegereje ko inzego bireba nka RIB ko baza gutwara umurambo ukajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri ugakorerwa isuzumwa.”

Gitifu Munyamasoko akomeza asaba abaturage kwirinda gukomeza gukora ubucukuzi butemewe, kuko bushyira ubuzima bwabo mu kangaratete.