Connect with us

NEWS

Musanze: Uburyohe bw’inzoga bise ‘Muhenyina’ buri gutuma yandagaza abagabo

Published

on

Umutwe wa Muhenyina, inzoga ikozwe mu majyani, amasaka y’amakoma, isukari, Pakimaya, n’ibisigazwa bya Bralirwa, uri gukomeje kwangiza umutekano mu Isantere ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze.

Abaturage b’aka gace bavuga ko iyi nzoga igira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, aho umugabo cyangwa umugore wayinyoye agera aho ahinduka ikiremwa kitandukanye n’uko yakabaye.

Murihano Joseph avuga ko iyo umuntu amaze kunywa iyi nzoga, ahinduka nk’uwabuze ubwenge, kandi agasigara yandavura.

Yagize ati: “Iyi nzoga iba iryohereye cyane ariko mu kanya gato kubera ko uba wakurikiye uburyoherere bwayo ntumenya igihe yagufatiye. Yenda kuyihaga ntacyo bitwaye ariko ikibazo ni uko uwayinyoye ata indangagaciro, agasinda ku muhanda ku manywa y’ihangu, abandi bakinyarira.”

Image

Uwamahoro Jeannine, umugore wo mu Kagari ka Buramira, avuga ko abagabo bamaze kunywa Muhenyina batabasha kuganira mu buryo bwumvikana, bityo bikaba bitera amakimbirane mu ngo.

Ati: “Umugabo wanyoye Muhenyina ntimushobora kuvuga rumwe kuko aba yasinze mu buryo atakumva bityo ugasanga amakimbirane ahora mu ngo, umugabo arataha akaguhondagura nta kindi mwavugana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, yavuze ko ari bwo yumvise iby’iyi nzoga iteza umutekano muke.

Yemeje ko bagiye gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ku ngaruka z’ibiyobyabwenge. Ati: “Tugiye gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ko gukoresha ibiyobyabwenge ari ikintu gikwiye kwitonderwa.”

Muri Musanze, hagaragara amoko anyuranye y’inzoga z’inkorano, harimo Imitaragweja, Nzogejo, Mukubitumwice, Umurahanyoni, Umumunurajipo, Nyiragatare, Karutare, Umudindiri, Umuzefaniya, Makuruca, Kayuki, n’izindi, zose zigaragaza kuba ziriho amasukari menshi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwerekanye ko Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira abaturage benshi banywa inzoga, ifite 56,6% by’abaturage banywa inzoga.

Intara y’Amajyepfo ifite 51,6%, Intara y’Uburengerazuba 46,5%, Intara y’Uburasirazuba 43,9%, naho Umujyi wa Kigali 42%. Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga, aho 61,9% byabo ari abagabo.