NEWS
Musanze: Mudugudu na mutekano bibye miliyoni 60 Frw z’abaturage batorokera muri Uganda
Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu tsinda ryitwa ‘Twivane mu bukene’ rikorera mu murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri miliyoni 60 Frw yari kubafasha gutanga mituelle de Santé bikarangira aburiwe irengero.
Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu Kagari ka Kavumu, muri uyu Murenge wa Busogo. Abaganiriye n’itangazamakuru bashyira mu majwi abari abayobozi babo barimo umukuru w’umudugudu wa Mutaboneka n’ushinzwe umutekano, babashinja kuba ari bo abanyereje ariya mafaranga, mbere yo gutorokera mu gihugu cya Uganda.
Mu 2023 ni bwo aba bayobozi bombi barigishije ayo mafaranga, nk’uko abaturage babivuga. Umwe yagize ati, “Twarizigamaga mu itsinda, uko twizigamye abayobozi amafaranga bagahita bayajyana kuri SACCO twe tugataha. Igihe cyo kugabana cyarageze kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura mituelle, bagiye kuyabikuza dusanga abayobozi bayatorokanye bagiye Uganda.”
Uyu muturage avuga ko amafaranga ye yibwe ari 1,500,000 Frw, akaba ari amafaranga avuga ko yari yitezeho kumufasha gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteza imbere. Icyakora ni umuhigo avuga ko we na bagenzi be batagihiguye bitewe n’abari abayobozi babo bababereye ba bihemu.
Undi muturage yagize ati, “Baraturangaranye kuko twagiye ku murenge Gitifu w’umurenge akabizamo, ariko ntibagira icyo badufasha. Yabijemo inshuro nyinshi duhitamo kujya ku karere, Visi-Meya ushinzwe ubukungu atwizeza kubikemura mu byumweru bibiri ariko ntacyo yadufashije.”
Abaturage barasaba inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano kubafasha mu rwego rwo gukemura kiriya kibazo, nyuma yo kuzitabaza bikarangira zibarangaranye. Bavuga ko kandi banagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru na bwo ntibigire icyo bitanga.