Connect with us

NEWS

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birakongoka

Published

on

Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka.

Iyo nzu iherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yari igizwe n’imiryango ibiri, harimo ahatunganyirizwa imisatsi n’ibikorwa by’ubwogoshi (salon de coiffure) yari yegeranye n’igice ba nyiri iyo salon batuyemo, ndetse n’undi muryango w’iduka ry’ibicuruzwa, byafashwe n’inkongi mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa Kane tariki 28 Ukwakira 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwebeya, Odette Mukeshimana wemeje amakuru y’iyi nkongi yagize ati: “Icyateye impanuka y’iyo nkongi ntikiramenyekana, biracyari urujijo ariko biracyekwa ko yaba yakomotse ku nsinga z’amashanyarazi zitari zimeze neza, kuko abari hafi yaho ubwo iyo nkongi yabaga, babonye umuriro uyikongokeramo ari mwinshi uhereye mu gice batunganyirizagamo imisatsi, nyuma y’akanya gato bumva ikintu kimeze nka Gaz giturikiyemo, umuriro urushaho kugira imbaraga”.

Yakomeje agira ati “Umuryango umwe watunganyirizwagamo imisatsi, uwawukoreragamo yari anatuye mu gice byegeranye. Yaba icyo gice, iyo salon de coiffure ndetse n’ibicuruzwa byari mu wundi muryango w’iduka wundi byari bikurikiranye, byahiriyemo birakongoka, ku buryo nta na kimwe ba nyirabyo baramuyemo”.

Ku bw’amahirwe y’abakoreraga muri iyo nyubako bari banayirimo ubwo iyo nkongi yabaga, ngo nta n’umwe wakomeretse cyangwa ngo apfiremo.

Hitabajwe RIB na Polisi y’u Rwanda birahagoboka bazimya inkongi hahita hanatangizwa iperereza ku cyaba cyayiteye.

Gitifu Odette Mukeshimana yakanguriye abaturage kwitabira gukoresha ubugenzuzi busuzuma insinga ziyobora amashanyarazi mu ngo zabo, mu kwirinda impanuka za hato na hato zishobora guteza.

Ati: “Dukangurira abaturage gusubiramo ubugenzuzi busuzuma insinga bakoresheje bayobora amashanyarazi mu ngo zabo, kuko hari ingo usanga bikozwe mu buryo butaboneye bikaba byateza akaga k’impanuka ziteza urupfu cyangwa ubumuga. Haba hari ibikoresho byujuje ubuziranenge ku masoko ndetse n’abazobereye mu buryo bwo kubishyira ku nzu mu gihe cyo kuyoboramo amashanyarazi. Ni ngombwa rero kubyitaho”.

Nyiri iyo nzu y’ubucuruzi, asanzwe atuye mu Karere ka Burera, ariko akaba yayikodeshaga. Urebye ibyarimo byahiriyemo, inyubako ubwazo na zo zangiritse kandi ngo ntabwo yariri mu bwishingizi.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *