Connect with us

NEWS

Musanze: Ibigo by’amashuri 40 bikora bitujuje ibyangombwa

Published

on

Mu Karere ka Musanze, bamwe mu baturage bavuga ko hari ibigo by’amashuri yigenga byubatswe ahantu hadakwiriye, bikaba hafi y’utubari cyangwa ahigishirizwa ibinyabiziga, bigateza ikibazo ku myigire y’abanyeshuri.

Ababyeyi bagaragaza ko aba bana batakaza umutekano n’ireme ry’uburezi bitewe n’imyitwarire y’abanywera mu tubari cyangwa urusaku rw’ibinyabiziga.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, Umutoni Alice, yemeje ko iki kibazo cyagaragajwe mu bugenzuzi bwa NESA, kandi hari ibigo byafatiwe ingamba kugira ngo bibe byujuje ibisabwa.

Ababyeyi bagaragaza impungenge z’uko abana babo bashobora guhura n’ingaruka mbi, nka kumva amagambo atari meza aturutse ku bantu basinze cyangwa guhura n’ibibazo biterwa n’urusaku rw’ibinyabiziga. Mahirwe Marie Rose, umwe mu babyeyi, yavuze ko byababaje kubona ibigo by’uburezi byegereye ahantu hameze nabi, kandi akemeza ko uburezi bw’abana bugomba kuba icyambere.

Aho umwana yigira ari mu mwuka mwiza bigira uruhare rukomeye ku ireme ry’uburezi.

Abarezi bamwe muri ibyo bigo bavuga ko bahanganye n’iki kibazo, ariko ko bagerageje gufata ingamba.

Theogene Nsabimana, umwe mu bayobozi b’ikigo gifite ikibuga gikoreshwa n’abigisha ibinyabiziga, yavuze ko NESA yabasabye ko mu mpera z’umwaka amasezerano y’iyi kompanyi arangizwa kugira ngo babone uburyo bwo gukosora iki kibazo.

Umutoni Alice, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko koko ibibazo byagaragajwe mu bugenzuzi bwa NESA, aho hamenyekanye ibigo byigenga bigera kuri 40 byatangiye bitujuje ibisabwa, kandi ko hari ibyemezo byafashwe kugira ngo bikosore ahari ibibazo.

Mu Murenge wa Cyuve ari ho hagaragara ibigo byinshi byigenga byigisha abana bato cyane, ahabarurwa ibigo bisaga 20, byiganjemo ibyigisha inshuke n’amashuri abanza.

Abayobozi b’akarere batangaje ko MINEDUC izakomeza gukora igenzura rigamije kurushaho gucunga neza ibigo by’uburezi kugira ngo hirindwe impungenge zose zishobora guhungabanya imyigire y’abana n’uburere bwabo muri rusange.