Connect with us

NEWS

Musanze: baraye ijoro bajya aho Perezida Kagame yiyamamariza

Published

on

Mu masaha ya saa saba z’ijoro, abaturage b’i Musanze batangiye urugendo berekeza i Busogo, aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, aratangirira gahunda ye yo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu.

Ijoro ntiryakanze abanyamusanze benshi, kuko bamwe bakoze urugendo rw’ibirometero bisaga 10 berekeza i Busogo, aho Perezida Kagame yiyamamariza bwa mbere, kugira ngo yongere kuyobora u Rwanda.

Kuri bamwe muri aba baturage, ngo ntibigeze baryama kuko iyi tariki bari bamaze igihe kinini bayitegereje, bategereje kwakira umukandida Paul Kagame wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bamwe muri aba baturage babwiye Mama Urwagasabo yari i Musanze bati:

“Nazindutse ngiye gushyigikira umubyeyi wacu Paul Kagame.”

Undi ati:

“Ibikorwa bye byaramutoye muri rusange.”

Abanyamusanze bari bafite ibyapa byinshi ndetse na moral idasanzwe, baraye babyina bishimira kwakira bwa mbere Perezida Kagame mu rugendo rushya rwo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena. FPR Inkotanyi, ifatanyije n’andi mashyaka agera kuri atanu, baramamaza umukandida Paul Kagame wiyamamariza manda ya kane nka perezida wa repubulika.

Kuri uwo mwanya kandi, Frank Habineza ariyamamaza y’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda). Ni inshuro ya kabiri yiyamamariza uyu mwanya, kuko ubwa mbere yiyamamaje mu 2017.

Philippe Mpayimana we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, nawe ni inshuro ya kabiri yiyamamaje.

Mu matora ya perezida aheruka mu 2017, Paul Kagame yatsinze ku majwi 98%, Mpayimana akagira 0.73%, naho Frank Habineza agira 0.47%.

Uretse amatora ya perezida, hateganyijwe n’amatora y’abadepite, buri shyaka ryose riziyamamaza ukwaryo rishakisha amajwi abo ryashyize ku rutonde rwaryo