Connect with us

NEWS

Musanze: Abantu batanu bariyahuye Mu minsi ibiri

Published

on

Mu minsi ibiri gusa, mu Karere ka Musanze hiyahuye abantu batanu, aho benshi muri bo bakoresheje imiti yica udukoko cyangwa imigozi.

Abaturage bafite impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’iki kibazo mu karere, by’umwihariko ku itariki za 30 na 31 Ukwakira 2024, aho abantu batanu biyahuye, batatu muri bo bahita bapfa, abandi babiri bajyanwa kwa muganga.

Raporo y’inzego z’ibanze ivuga ko bamwe mu biyahuye bari bafite ibibazo byo mu miryango cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Urugero ni uwitwa Hakizimana Aboulakim w’imyaka 22, bivugwa ko yari arwaye mu mutwe. Nyuma yo gufatwa n’uburwayi, tariki ya 31 Ukwakira 2024, umubyeyi we yamusanze yiyahuye akoresheje umugozi.

Dusabimana Pacifique w’imyaka 33, nawe yanyweye umuti wica udukoko, nyuma y’aho umugore we yari amaze amezi abiri amusize. Mu masaha yo ku itariki ya 30 Ukwakira, yasanzwe hafi y’agacupa ka wa muti yanyweye, birakekwa ko ibibazo byo mu muryango byamuteye kwiyahura.

Dr. Muhire Philbert, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko uku kwiyahura gukomeje kwiyongera kubera ibibazo by’imibanire mu miryango, aho kutumvikana mu bashakanye cyangwa hagati y’abana n’ababyeyi bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Yagize ati:”Imibare y’abiyahura iragenda izamuka. Ibyo bigaterwa ahanini n’amakimbirane mu miryango, ahantu umuntu atakira neza ibibazo arimo, ibyo bigatuma ashobora kugwa mu kwiyahura.”

Ibitaro bya Ruhengeri ntibarebera iki kibazo, ahubwo bakomeje gushakira umuti ku bufatanye n’ibigo nderabuzima.

Abakozi bo mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe basigaye bajya mu nteko z’abaturage, batanga ubujyanama bugamije gufasha abaturage gukemura ibibazo byabo bitaragera aho bitera ihungabana rikomeye.

Dr. Muhire avuga ko inzego z’ibanze n’imiryango zigomba gushyira imbere ubufatanye mu kwigisha no kuganiriza abaturage kuri ibi bibazo, hakitabwa ku buryo bwo gukumira kwiyahura.

Kwigisha imiryango uburyo bwo gukemura amakimbirane neza no kwita ku buzima bwo mu mutwe birashobora kugabanya ibi bibazo mu Karere ka Musanze no mu gihugu hose.