Connect with us

NEWS

Musanze: Abagore batewe ipfunwe na bagenzi babo barara mu tubari basinze

Published

on

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Musanze, bavuga ko baterwa ipfunwe na bagenzi babo bokamwe n’ingeso y’ubusinzi ngo bamwe bagenda mu nzira bitega kubera uisindwe abandi bakarara mu tubari.

Byari bimenyerewe ko bamwe mu bagabo bo muri aka karere ka Musanze n’intara y’amajyaruguru muri rusange ko aribo bakunda agacupa, abagore bakavuga ko bahozwa ku nkeke n’abagabo babo kubera inzoga , ariko noneho abagore bavuga ko bibabaje kubona hari bagenzi babo bahindutse abasinzi wagira ngo babigize umwuga.

Mukandengiyingoma Anisie wo mu murenge wa Muhoza avuga ko kuri ubu byahinduye isura bamwe mu bagore nibo bakinguza abagabo babo cyangwa bakirarira mu nzoga

Yagize ati: “ Birababaje rwose nk’abagore bagenzi bacu basigaye birirwa mu tubari, ntibibuke no kwita ku muryango, ntamenye amasaha yo gutaha ngo yite ku nshingano, twari tumenyereye ko bamwe mu bagabo aribo basinda bakaryama ku nzira, ariko ntibigutangaze no muri uyu mujyi wa Musanze uhuye n’umugore ugenda adandabira, simvuze ko hari n’abashaka kwihagarika ntibirwe birushya( ….), ibi rero biratubabaza”.

Mukandengeyingoma akomeza avuga ko ibibazo nk’ibi babikemurira mu mugoroba w’ababyeyi, ariko kandi ngo bafashe ingamba z’uko umugore uzajya akomeza kwitwara nabi bazajya bamuregera ubuyobozi.

Yagize ati: “Ubu twiyemeje kujya tubagira inama , byakwanga tukabashyikiriza ubuyobozi uhereye ku mudugudu , cyangwa se twabona utunaniye tukaguca burundu ntuzagire akandi kabari uzajya ugeramo, uguhaye inzoga nawe tukamutrega yenda byacika”.

Hari bamwe mu bagore ngo bitwaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakumva ko hari inshingano akwiye kuzibukira burundu nk’uko Muhawenimana Jeanne d’Aric abivuga

Yagize ati: “ Nkaba rero navuga ngo umugore areke kwitiranya ubwuzuzanye n’uburinganire bavuze ngo ashake gufata ya ntebe y’uburinganire n’ubwuzazanye ngo ayihagarareho , ahubwo turashaka kuyikoresha ngo tugarure bagenzi bacu babyumvaga nabi ko gukuza umugore ari ugukora ishyano, nyamara kuri ubu umugore bigaragara ko ashoboye, ariko ntibikwiye ko asuzugura umugabo”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Batamuliza Mireille we asaba abagore kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

Yagize ati: “Mu myaka 30 ishize ubona ko Leta yashyize imbere mu kubaka ubushozi bw’abagore , kubaha urubuga mu miyoborere, mu kwihangira imirimo,baracuruza kandi bambukiranya imipaka, mu nzego zifata ibyemezo barimo, ariko noneho turebe , ni gute babyitwaramo, abafite iyo ngeso y’ubusinzi bo ntibikwiye, ahubwo babyaze umusaruro amahirwe bahawe n’imiyoborere myiza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice we hari icyo asaba abagore bishora mu ngeso mbi z’ubusinzi

Yagize : “ Tuvuga ubusinzi ariko hari n’abagore bakoresha ibiyobyabwenge kuko n’imibare yabishora muri byo byaha igenda izamuka, ubwo rero uko umugore ari umuntu w’agaciro mu muryango aha ni ho akwiye kugira uruhare mu iterambere ryawo ndetse n’igihugu muri rusange, turakomeza rero dukore ubukangurambaga kuri bamwe mu bagore bafite izo ngeso mbi z’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge”.

Muri rusange abagore bishimira imiyoborere myiza yatumye umugire yaravuye mu gikari akagira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu cye kandi akabikora mu bwisanzure.