Connect with us

Sports

Muri Rayon Sports bararebana ay’ingwe

Published

on

Muri Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports ndetse n’izindi nzego ziyishamikiyeho, hongeye kumvikana umwuka mubi uri gutuma hari ibikorwa bidindira.

Abari hafi y’ikipe ya Rayon Sports, bahamya ko kugira ngo ibure igikombe cya shampiyona, harimo n’ukuboko kwa bamwe mu bari mu buyobozi bwa yo mu nzego zitandukanye. Aba babihera ko Komite Nyobozi y’Umuryango w’iyi kipe ndetse na zimwe mu nzego ziyishamikiyeho, zakomeje gucengana bigatuma hari aho batakariza amanota.

Urwego rwakomeje gutungwa urutoki nk’urufite ibyo rutumva kimwe n’ubuyobozi bw’Umuryango, ni urw’Ikirenga ruyoborwa na Muvunyi Paul.

Bivugwa ko uru rwego hari inshingano za Komite Nyobozi rumaze iminsi rukora zirimo kuganira na bamwe mu bafatanyabikorwa kandi bigakorwa mu izina ry’Umuryango wa Rayon Sports nyamara rutabifitiye uburenganzira.

Uku kuvangirana, byarakomeje kugeza umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye nta gikombe na kimwe ikipe yegukanye yaba icya shampiyona cyangwa icy’Amahoro.

Nyuma y’uko Rayon Sports izahagararira Igihugu mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, icyari gikurikiyeho ni ukubaka ikipe izaba ikomeye kuri uru ruhando Nyafurika ariko hari ibikomeje gukomwa mu nkokora n’uko kurebana ay’ingwe.

Ibi byatumye Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yandikira Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’iyi kipe na Komite Nyobozi ya wo, isaba ko haterana inama y’Inteko Rusange bitarenze uku kwezi, igamije kwigira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu miyoborere n’imari, mu rwego rwo kwirinda gushyira Umuryango mu kaga.

Muri iyi baruwa iyi komite ivuga ko mu bugenzuzi yakoze hagati ya tariki ya 5-7 Kamena 2025, yasanze harimo ibibazo bikomeye bikwiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.

Ngenzuzi yakomeje ivuga ko bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugira ngo hirindwe amakosa y’imicungire mibi y’imari n’abakozi, ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego.

Iyi baruwa isoza isaba ko hatumizwa inama y’Inteko Rusange bitarenze muri Kamena 2025 kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo bituma imicungire irushaho kuba myiza hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.

Kugeza ubu, Rayon Sports ikomeje ibiganiro n’abakinnyi batandukanye bashya n’abari basanzwe bagomba kongererwa amasezerano ariko umaze kwerekanwa nk’uwamaze kuyisinyira, ni Musore Bienvenu ukomoka i Burundi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *