Connect with us

NEWS

Muri Namibia Inyamaswa zirenga 700 zigiye kwicwa bitewe n’amapfa

Published

on

Namibia yafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya umubare w’inyamaswa mu mapariki yayo bitewe n’ibibazo by’amapfa bikomeye byugarije igihugu. Iki gikorwa kigamije kugabanya umubare w’inyamaswa muri pariki kugira ngo izizasigara zibone amazi n’ibiribwa bihagije, cyane ko amapfa ari gutuma bibura.

Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo muri Namibia yatangaje ko inyamaswa zirenga 700 zizicwa, zirimo inzovu 83, imvubu 30, imparage 300 n’impongo 100.

Izi nyamaswa zizaturuka muri pariki zitandukanye zifite umubare munini w’inyamaswa, harimo Pariki ya Namib Naukluft, iya Mangetti, iya Bwabwata, iya Mudumu ndetse n’iya Nkasa Rupara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo, Romeo Muyunda, yavuze ko iki gikorwa kizafasha inyamaswa zisigaye kubona amazi n’ibiribwa, kandi inyama zizava mu nyamaswa zizicwa zizahabwa abaturage badafite ibiribwa bihagije.

Namibia iri guhura n’ibibazo bikomeye by’amapfa, byagize ingaruka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse byatumye abantu bagera kuri miliyoni 1.5 babura ibiribwa. Ni muri urwo rwego, muri Gicurasi 2024, ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ibihe bidasanzwe kubera ubukana bw’ayo mapfa.