NEWS
Mumafoto uko amatora yagenze mu Banyarwanda baba mu mahanga
Bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu byiganjemo ibyo muri Aziya, bamaze gutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu ku Banyarwanda baba mu mahanga ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga mu 2024.
Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa ni umwe mu Banyarwanda baba muri iki gihugu bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Ambasade y’u Rwanda muri Jordanie ni imwe mu zafunguwe vuba.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (rtd) Charles Kayonga, yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Abanyarwanda batuye muri Turikiya, Lebanon na Cyprus (TRNC) bari mu bazindukiye mu gikorwa cy’amatora. Abenshi n’ abatoye bwa mbere.
Imyiteguro y’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kurangira, kuri ubu Abanyarwanda baba muri iki gihugu bategereje ko bucya. Hamwe mu hashyizwe site z’itora ni muri Phoenix muri Arizona, Des Moines muri Iowa, Washington DC na Syracuse. Muri iki gihugu hateguwe site z’itora 17.
Mu bice bimwe bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Igikorwa cy’amatora cyatangiye, bitewe n’amasaha bariho. Hamwe mu ho byatangiye ni kuri site ya Washington DC, aho umuntu wa mbere yatoye 7:03 z’igitondo muri Amerika, ahandi ni mu Mujyi wa Portland muri Maine.
Kimwe n’abandi Banyarwanda baba muri Centrafrique, abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwo kugarura Amahoro, nabo bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Mu Bubiligi Abanyarwanda batangiye gutora
Guhera saa moya z’igitondo kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda baba mu Bubiligi na Luxembourg batangiye gutora ku matora y’Umukuru w’Igihugu wo ku wa 14 Nyakanga 2024.
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ibinyujije kuri konti ya X, yatangaje ko amatora yatangiye neza. Umuntu Mike Ntasinzira w’imyaka 26, wigeze gutora, yavuze ati “Mu rugo ntabwo dukunze kuvuga kuri politiki. Mu myaka ishize yagiye nganira cyane n’umuryango [w’Abanyarwanda mu Bubiligi] numva nshaka kumenya neza igihugu cyanjye.”
Umubare munini w’abamaze gutora wiganje mu Bushinwa, kuko buri mu bihugu bya Aziya bibamo Abanyarwanda benshi kandi bukaba bwamaze gucya. Site y’itora muri iki Gihugu iri mu Mujyi wa Beijing ahakorera Ambasade y’u Rwanda. Gusa ntibyabujijeje Abanyarwanda baba mu yindi mijyi kwitabira, aho hari nk’abagera ku 100 bavuye mu Mujyi wa Yiwu, n’abavuye Lanzhou, Changsha, Xinyu na Fuzhou.
Abanyarwanda baba muri Maroc batangiye kugera ku biro by’itora i Rabat, aho bari kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Ni igikorwa cyatangiye saa Moya za mu gitondo zo muri icyo gihugu.
Abanyarwanda baba muri Arabie Saoudite bitabiriye amatora ya Perezida n’ay’Abadepite. Ni igikorwa kiri kubera kuri Ambasade y’u Rwanda i Riyadh.
Aba Tanzania na Kenya nabo batoye
Muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, Abanyarwanda batuye muri Kenya nabo bari mu bazindukiye kuri Ambasade ari benshi aho batangiye igikorwa cy’amatora.
Uku kuzinduka kandi niko kwaranze Abanyarwanda baba muri Tanzania.
Umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrein batangiye gutora Perezida n’Abadepite. Ibiro by’itora kuri Ambasade ziherereye Abu Dhabi, i Dubai, na Al Ain byose birakinguye byiteguye kwakira ababigana.
Abanyarwanda bari butorere muri Uganda bazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda ari Benshi, aho bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.
Abanyarwanda batuye muri Korea y’Epfo bari mu bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Amategeko umutwe w’Abadepite. Abaturutse kure ndetse n’abatoye bwa mbere bakomeje kugana site y’itora mu bwisanzure.