Connect with us

NEWS

Muhire Kevin yavuze ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Published

on

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko amagambo yavuze kuri Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo, ko yamubwiye ko hari gahunda y’uko yari kuvunwa na Taddeo Lwanga atari yo avuga ko byari ugutebya.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muhire yavuze ko Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu ikipe y’igihugu.

Ati: “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana.

Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yaranyegereye arambwira ngo wirinde turagukeneye muri CHAN batakuvuna.”

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yavuze ko yatangaje ibi mu rwego rwo gutebya asaba ababifashe nabi kumubararira.

Ati: “Umupira w’amaguru ni ibirori, umukino wari warangiye tuganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna.

Nabivuze ntebya kuko nari nzi ko Niyomugabo Claude aza kuvugana n’itangazamakuru, gusa biza kurangira atahabonetse ari na yo mpamvu nahisemo kubibeshyuza, ababifashe nabi bambabarire.”

Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ndetse ku munota wa 64 Taddeo Lwanga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Muhire Kevin.