Connect with us

NEWS

Muhima: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu ikarito

Published

on

Mu Murenge wa Muhima, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Mudugudu wa Rwezangoro, munsi gato y’Ibitaro bya Muhima, habonetse umurambo w’uruhinja washyizwe mu ikarito n’umuntu utaramenyekana. Ibi byabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batunguwe cyane no kubona uwo murambo ubwo bari mu bikorwa byabo bisanzwe. Kazeneza Ange yavuze ko yabonye ikarito igihe yari ngiye kugura amakara muri boutique, ariko yasanze harimo agatwe k’uruhinja. Yakomeje avuga ko yahise abwira abandi baturage, babona ko koko ari umurambo w’uruhinja.

Hakuzweyezu Dieudonne we yagize ati: “Nari nzamutse mvuye mu rugo nka saa tanu, ngeze hano mpabona ikarito ndebye mbona harimo umwana. Hashize umwanya hahise haza abashinzwe umutekano mu mudugudu ariko ntiharamenyekana uwabikoze.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yahamije ayo makuru avuga ko inzego zishinzwe kugenza ibyaha zamaze kwinjira muri icyo kibazo.

Yagize ati: “Ahagana nko mu ma saa tatu cyangwa saa yine, umwe muri ba bagore bagenda batoragura ibintu ngo barebe niba hari icyo bishobora kubamarira yabonye ikarito agiye kuyitoragura asangamo uwo mwana atabaza ubuyobozi bw’akagari.”

Ntirenganya yavuze ko uwo mwana wasanzwe mu gakarito yapfuye, bigaragara ko yavutse uyu munsi cyangwa se habayeho gukuramo inda, kuko ababonye ishusho ye bavuga ko bigaragara ko yavutse adashyitse. Ati: “Ntabwo turamenya uwamushyize muri ako gakarito.

Ubu RIB imaze kuhagera ni yo igiye gukomeza n’akandi kazi k’iperereza noneho ifate n’umwanzuro w’aho baba bashyize uwo murambo.”

Yasabye abaturage kwirinda kwambura abana ubuzima bitwaje impamvu izo ari zo zose, kuko abana bafite uburenganzira bwo kubaho.

Yavuze ko ufite ibibazo by’ubushobozi buke aho gukuramo inda cyangwa kwica umwana wavutse, akwiriye kwegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha.