Connect with us

NEWS

Muhanga: Yafatiwe mu cyuho afite urumogi

Published

on

Ndungutse Jean Baptiste yafatanywe urumogi yacuruzaga ku gicamunsi cyo kuri uyi wa Kane tariki ya 19 Nzeri ari mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, arangira ubuyobozi umuntu urumuha ngo arucuruze.

Uyu mugabo uvuka mu Mudugu wa Nyarucyamu ya I, mu Kagari ka Gahogo, yafatanywe udupfunyika tune tw’urumogi anemera ko arucuruza ataruhanyije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yavuze  ko Ndungutse yafashwe nyuma y’uko Ubuyobozi bwari bumaze iminsi bumukekaho gucuruza urumogi no kurunywa.

Ati: “Ni byo mu masaha ya saa munani z’igicamunsi cy’uyu munsi, ni bwo ubuyobozi bw’Akagari ka Gahogo bufatanyije n’ubw’Umudugudu bwafatiye Ndungutse ahitwa kuri Plateau bumusangana udupfunyika tw’urumogi tune, hanyuma nyuma yo gufatwa yemera ko yarucuruzaga.”

Yabwiye abayobozi ko yarukuraga mu Murenge wa Shyogwe akaruzana ku rucuruza mu mujyi wa Muhanga.

Yanemeye ko hari n’urundi rumogi yari yamaze gucuruza ariko nta ngano yarwo yagaragaje.

Gitifu Nshimiyimana avuga kandi ko kuri ubu Ndungutse Jean Baptiste yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB).

Akomeza avuga ko Ndungutse hari amakuru yandi yabahaye ku buryo ashobora gushingirwaho kugira ngo hafatwe n’abakorana na we.

Ati: “Ikindi ni uko hari andi makuru yaduhaye nyuma yo kuvuga aho yakuraga urumogi, dushobora kwifashisha ku bufatanye n’Inzego z’umutekano dushakisha abo bakiranaga mu iri curuzwa ry’urumogi.”

Ashimira ubufatanye bw’Inzego z’umudugudu n’ubuyobozi bw’Akagari ka Gahogo, akanibutsa abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko kubikoresha byangiza ubuzima bikaba binahanwa n’amategeko.