Connect with us

NEWS

Muhanga: Umuturage arashinja Gitifu kumukubita

Published

on

Yamfashije Renatha arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Akagari atuyemo n’Ushinzwe umutekano  kumukubitira mu Kagari, bakamusiga ari intere.

Yamfashije Renatha atuye mu Mudugudu wa Cyibumba, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga.

Avuga ko Mudugudu yinjiye iwe mu rugo ari kumwe n’undi mugabo, bamubwira ko baje gusaka iwe mu rugo kubera ko hari ibitoki by’umuturage bakeka ko yibye.

Yamfashije avuga ko yabemereye ko ibitoki afite yabiguze n’abantu azi arabababwira.

Avuga ko banze kubyemera ahubwo bakomeza kumuhatira gushinja undi mubyeyi witwa Nyampinga Thèrese ko ariwe umutuma.

Ati”Bahise bamfata, banjyana ku Kagari mpasanga Gitifu n’Ushinzwe Umutekano barampondagura.”

Uyu muturage avuga ko yakubiswe inkoni ku kibuno, ku maguru ndetse n’inshyi mu matwi, bukeye bwaho bamushyikiriza Polisi.

Ati”Bangejeje kuri Polisi  naharaye ijoro rimwe sinigeze ngoheka kubera ibyo bisebe.”

Yamfashije avuga ko Umupolisi yumvishe ataka aza kureba uko amerewe asanga ababaye cyane ahita amwohereza ku Bitaro i Kabgayi ngo abanze yivuze.

Gitifu w’Akagari ka Sholi Niyibizi Sylvain ahakana ibyo uyu mubyeyi amushinja, akavuga ko atigeze amukubita kuko atazi abamukubise.

Ati”Cyakora icyo  abo bantu basanze iwe n’ibitoki 20 niwe wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari”

Gitifu Niyibizi avuga ko yategetse ko bamuzana ku Kagari ku mpamvu yo kumucungira umutekano kubera ko yabonaga ba nyir’ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi.

Avuga ko uyu muturage bashinja ubujura yagejejwe ku Kagari we yagiye yasigaranye na Mutekano.

Gitifu Niyibizi avuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.

Niyonshuti Albert Ushinzwe  Umutekano mu Kagari ka Sholi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru  ko yemera ko yamujyanye ku biro by’Akagari abisabwe na Gitifu ahamugejeje, amukingirana mu cyumba asigira umuturage imfunguzo.

Ati”Nasanze Gitifu yahavuye musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita.”

Gusa nubwo aba bakozi b’Akagari ka Sholi bahakana ko batigeze bakubita uyu mubyeyi, amafoto   agaragaza ibikomere uyu mubyeyi afite ku gice cyimwe cy’umubiri we .

Uwitwa Nyampinga Thèrese abo bakozi bifuzaga ko Yamfashije ashinja ubujura yaje kuri RIB Sitasiyo ya Muhanga gutanga ikirego cy’abamufungishije Inzego z’Ubugenzacyaha zikamurenganura kuko zasanze nta cyaha kimuhama.

Cyakora bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu bahamya ko Yamfashije Renatha atigeze akubitirwa muri uyu Mudugudu.

Yamfashije avuga ko ubujura ashinjwa atabwemera kuko abo baguze ibitoki bahari kandi yabavuze ariko ntibakurikiranwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *