NEWS
Muhanga: Umugabo yatewe icyuma na mugenzi we birakekwa ko bapfaga amafaranga
Mu mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, hari ibyabaye mu ijoro ryacyeye bikomeje gutera impungenge nyuma y’uko umugabo witwa Ndizihiwe Jean de la Paix uzwi ku izina rya Fils akomerekeje mugenzi we Maniraguha Donat. Uru rugomo rwabereye mu Kagali ka Remera, Umudugudu wa Gasenyi, ahagana saa yine z’ijoro.
Nk’uko Ndayambaje Evode, nyiri akabari muri uwo Mudugudu, yabitangaje, Ndizihiwe Jean de la Paix yari yasinze maze akaza mu kabari kari kureba umukino w’umupira w’amaguru hagati ya Liverpool na AC Milan.
Uyu mugabo yateje umutekano mucye maze atangira gutukana na Maniraguha Donat, biba ngombwa ko asohorwa mu kabari. Nyuma yo gusohorwa, Ndizihiwe yahise agaruka mu kabari ahita aterera icyuma Maniraguha, ahita ahungira.
Amakuru y’inyongera avuga ko ikibazo cyari hagati ya aba bagabo bombi cyari gifitanye isano n’amafaranga agera ku bihumbi magana inani (800,000 FRW), ashobora kuba yaraturutse ku modoka yagurishijwe hagati yabo, aho umwe yasigaranye amafaranga.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati: “Aba bagabo bafitanye ikibazo cy’amafaranga, aho Maniraguha Donat aberewemo umwenda w’ibihumbi maganinani na Ndizihiwe, kandi ayo mafaranga nkaba nzi ko aturuka ku modoka yagurishijwe umwe akayasigaramo undi.”
Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeza ko aya makuru ari yo, ndetse ko ikibazo cyari hagati y’aba bagabo cyagiye gitera amakimbirane. Yibutsa ko amakimbirane nk’aya atari akwiye kugera ku rwego rwo gukomeretsanya, ahubwo ko abayafite bagomba kubiganiraho no kugana ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo mu mahoro.
Kugeza ubu, Maniraguha Donat ari kuvurirwa ku bitaro bya Kabgayi, mu gihe Ndizihiwe Jean de la Paix akiri gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo abibazwe ku byaha akekwaho. Ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo hagaragazwe ukuri, ndetse n’inzego z’umutekano zikomeje gukora akazi kazo mu gukemura iki kibazo no gukurikirana uwataye umurongo.