NEWS
Muhanga: Umugabo wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aciye mu nzu yatawe muri yombi
Umugabo w’imyaka 36 wo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, yafashwe akekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, anyuze mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye.
Uyu mugabo wakoreraga ubwo bucukuzi mu Kagari ka Kabuye, Mudugudu wa Peru, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na DASSO. Yacukuraga umwobo anyuze mu nzu ye, akawugenzura ku buryo ntawe ubibona, hanyuma agacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa belure mu mirima y’abaturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Vedaste, yemeje ifatwa ry’uwo mugabo, avuga ko yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Kiyumba kugira ngo akorweho iperereza. Yagize ati:
“Yubatse inzu nto acukuramo umwobo, akinjiriramo imbere agacukuramo hasi akagera no mu mirima y’abaturanyi kuko yajyaga muri iyo nzu agakinga ku buryo ntawe ubibona.”
Gitifu Nsanzimana yakomeje avuga ko basibye uwo mwobo kugira ngo hatagira undi uwukoresha. Yongeyeho ko inama bahaye abaturage ari uko batajya mu bikorwa bitemewe kuko bihanwa n’amategeko kandi bishobora no guteza ibyago ku buzima.
Muri Gicurasi 2024, Guverinoma yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko riteganya ibihano biremereye ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro badafite uruhushya. Iri tegeko rivuga ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha.
Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 25 Frw na miliyoni 50 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.