NEWS
Muhanga: inyubako y’akagari yagurishijwe rwihishwa
Inyubako y’Akagari ka Ruli, iherereye mu Mudugudu wa Ruhina, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, bivugwa ko yagurishijwe mu buryo budakurikije amategeko, bituma abayikoreragamo basembera mu biro by’Umurenge mu gihe cy’imyaka 12. Iyi nyubako yari hafi y’Umuhanda mugari wa Muhanga-Huye.
Amakuru y’ikinyamakuru Umuseke avuga ko baganiriye n’abakozi b’Akarere ka Muhanga bazi uko igurishwa ry’iyi nyubako ryagenze. Bavuga ko ubusanzwe umutungo wa Leta iyo ujya kugurishwa, hatangwa amatangazo ahamagarira abantu bafite ubushobozi bwo gupiganwa. Uwagize amafaranga menshi akaba ari we wegukana uwo mutungo burundu.
Abo bakozi bavuga ko iyi nyubako yagurishijwe hadakurikijwe ibisabwa byose n’amategeko, kuko batunguwe no kubona abakozi bakuwe muri iyo nyubako bababwira ko igiye gusenywa kubera ko hari umuturage ukeneye igice kinini cy’ubutaka bwayo.
Umwe mu bakozi yagize ati, “Akarere kafashe ubutaka bw’aho biro y’Akagari yari hubatse, babumuhera 600.000 Frw icyo gihe, ubusigaye bufite metero 22 babubwira ko buzacungwa n’Akarere.”
Bamwe muri abo bakozi bavuga ko usibye ubwo butaka bw’Akagari bwagurishijwe kuri macye kandi mu buryo budakurikije amategeko, ubu uwo muturage yamaze kwigabiza ubutaka bwose bwari busigaye ndetse n’inzu ye yubakiye, akaba yarayigurishije undi muturage kuri miliyoni zirenga 60 Frw.