Connect with us

NEWS

Muhanga: Ibura ry’umuriro rya hato na hato riratwikira bamwe ibikoresho

Published

on

Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umuriro, ubura bya hato na hato kuko ukabatwikira ibikoresho byo mu rugo bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, amatara, frigo n’ibindi.

Bifuza ko ubuyobozi bwabafasha iki kibazo kigakemuka cyangwa hakajya habaho itangazo riburira kugira ngo nugaruka badahita bacana ibikoresho mu rwego rwo kubirinda ko bihita bishya.

Ndagijimana Eric atuye mu Mudugu wa Nyarucyamu mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko ikibazo cy’umuriro ugenda ubura buri kanye cyatumye televiziyo ye ishya.

Ati: “Ibura ry’umuriro ryabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024 ryatumye televiziyo yanjye ishya, kuko nari nyicanye ntegereje kureba umupira wa Arsenal noneho urabura, aho ugarukiye nyicometse  ntiyongeye kwaka ubu ni ukuzajya gukoresha.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye gufasha nibura hakajya habaho kuburira abantu kugira ngo ibikoresho bidashya.

Ati: “Buriya igikenewe n’ubundi ntawabuza ikibazo cy’umuriro kubaho, kuko hashobora kubaho ko giterwa n’impanuka zitandukanye. Ariko ubuyobozi ni butubwire habeho nk’agatangazo ku mbuga, kuko umuriro uragenda wagaruka ukadutwikira ibikoresho.”

Mugenzi we na we utuye  mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryamutwikiye icyuma gikonjesha, kuko kuva wagenda ukagaruka yaragicometse nticyongera kwaka.

Ati: “Ubu ntabwo icyuma cyanjye gikonjesha kuko umuriro waragiye kiri kwaka ugarutse ngicometse nticyongera kwaka, ku buryo ndi gushaka ubushobozi ngo nzajye kugikoresha.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu Mujyi wa Muhanga gikwiye gushakirwa umuti urambye, cyangwa hakajya habaho guteguza abantu igihe bari bumare bataracomeka ibikoresho mu gihe wari wabuze ukagaruka.

Ati: “Ubuyobozi bukwiye kudufasha ikibazo cy’umuriro mu Mujyi wa Muhanga kigashakirwa umuti urambye kuko nta munsi utakibura. Ikindi hakwiye kubaho ibwirizwa ridusobanurira igihe tuzajya tumara ngo ducomeke ibikoresho igihe umuriro wari wagiye ukagaruka.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, ishami rya Muhanga Mukaseti Rosine, avuga ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane  ko ibikoresho by’abatuye Umujyi wa Muhanga byatwitswe n’umuriro kuko bisaba igenzura, kubera ko hari igihe biba byacometswe ku bikoresho bishaje cyangwa ari ikibazo cy’insinga zitwara umuriro zo mu nyubako.

Ati: “Rero niba hari abaturage bavuga ko kubura k’umuriro byatumye ibikoresho byabo bishya, ntabwo nabihamya cyangwa ngo mbihakane kuko bisaba igenzura kubera ko usanga umuntu afite ibikoresho ubwabyo bishaje, cyangwa se abicomeka ku bindi bishaje (Mulitipurize), bikaba byaba intandaro yo kuba ibikoresho byashya.”

Akomeza agira inama abakoresha umuriro w’amashanyarazi kujya bacomokora ibikoresho byabo igihe ugiye ndetse n’igihe ugarutse bakaba baretse kubicomeka.

Ati: “Natwe ntabwo tuba tuzi igihe umuriro uri bugirire ikibazo gituma uvaho kuko utaduteguza, ku buryo twashyiraho itangazo nk’uko bikorwa tukabateguzaho mbere y’umunsi runaka iyo ari ibizakorwa mu muyoboro bizwi.”

Yakomeje agira ati: “Inama nagira abakoresha umuriro w’amashanyarazi bakwiye kwibuka ko ugenda udateguje ukanagaruka mu muyoboro udateguje. Rero niba umuriro ugiye bajye bibuka gucomokora ibikoresho ndetse nugaruka bafate umwanya wo kuba baretse kubicomkora.”

Mukaseti agira inama kandi Abanyarwanda muri rusange, kujya bagenzura insinga zitwara umuriro mu nzu zabo (Installation), bahamagare abazi iby’amashanyarazi (Technician), babagenzurire niba nta kibazo kirimo.

Yarabye ko abasanga hari insinga z’amashanyarazi bishaje cyangwa bitujuje ubuziranenge bakwiye kubisimbuza mu gihe runaka, bakanagebzura ibikoresho bakoresha mu ngo zabo, byaba ibyo bacomekaho ibikoresho ndetse n’ibikoresho ubwabyo ko  bidafite ibibazo.