Connect with us

NEWS

Muhanga: Gitifu n’Umukozi wa RIB basabye gukurikiranwa badafunzwe

Published

on

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain n’Umukozi wa RIB Gatesi Francine basabye Urukiko ko bakurikiranwa badafunzwe kuko icyaha baregwa batagikoze.

Babivuze mu iburanisha ry’Ubujurire ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga Taliki ya 9Mata 2025.

Tariki ya 27 Gashyantare 2025 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafashe Gitifu Nteziyaremye Germain n’Umugenzacyaha Gatesi Francine rubashinja icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 150 Frws ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.

Nteziyaremye Germain na mugenzi we Gatesi Francine, Urukiko Rw’Ibanze rwa Kiyumba rwabahaye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, igifungo bahise bajuririra.

Mu iburanisha ry’ubujurire ryo kuri uyu wa Kabiri, Nteziyaremye Germain na Gatesi Francine usanzwe ari Umukozi wa RIB babwiye Urukiko ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gufungwa.

Bavuze ko nta ruswa bigeze bakira kuko uwo ubushinjacyaha buvuga ko yayibahaye bamenye amakuru ko amafaranga 150.0000 frws bwakeye ayagura umurima.

Bakavuga ko ibi bitandukanye n’ibyo ubashinja yabwiye Urukiko ko ayo mafaranga yari agiye gutangaho ruswa yayahawe n’inshuti n’abavandimwe.

Bagize bati”Ubushinjacyaha bwongere bukore iperereza ku mvugo zinyuranye z’umutangabuhamya kuko zivuguruzanya.”

Nteziyaremye ku giti cye avuga ko ibyaha ashinjwa n’uwo mukecuru arimo kubikora yihimura kubera amande yaciwe ahwanye n’amafaranga 50.000frws.

Akavuga ko iyo ajya kugira umutima wo kwakira ruswa atari kubanza kubaca amande yinjira mu isanduku ya Leta.

Ku ruhande bw’Ubushinjacyaha buvuga ko a bakurikiranyweho iki cyaha bagomba kuburana bafunze kuko icyaha bakekwaho gifite uburemere.

Umushinjacyaha yagize ati”Icyaha bakurikiranyweho gifite uburemere kuko kimunga ubukungu bw’igihugu bakwiriye kuburana bafunze.”

Aba baramutse bahamijwe iki cyaha bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Isomwa ry’uruhanza rizaba Tariki ya 15Mata 2025 saa cyenda z’amanywa.

Ivomo: Umuseke

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *