Published
4 months agoon
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, cyane cyane abahakorera ingendo bava ku isoko rya Rucyeri, baratabaza ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano kubera ikibazo cy’abajura biyise “Abamonyo” bagenda bahungabanya umutekano mu nzira. Abo bajura ngo bitwaza ibyuma kandi bibasira cyane abagenzi batembereza ibintu by’agaciro.
Maniriho Egide, yavuze ko aba bajura bitwaza ibyuma kandi bakambura abagenzi bakoresheje ingufu. Yongeyeho ko biba n’amanywa, bagatwara ibikoresho nk’amasakoshi na telefoni ku buryo ngo ntawe batinya.
Yagize ati: “Iyo bagusanze ku muhanda bafite ibyuma, bakwambura ibyo ufite byose. Ugira ngo ni ibikoresho gusa, oya n’icyuma ufite ndakora kuri telefone bavuga amakuru, bakinyambura.”
Karangwa Emmanuel, undi muturage w’ako gace, yavuze ko Abamonyo bategera abagenzi hafi y’umugezi, aho bamaze kubambura, babashyira mu kaga kabasiga mu mugezi. Yagize ati: “Hari umubyeyi bigeze gutega, bamwambuye ibyo yari afite, barangije baramujugunya mu mugezi. Ni ikibazo gikomeye dukeneye ko inzego z’umutekano zitwumva, kuko ntabwo twisanzura muri uru rugendo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko iki kibazo cyafashwe mu maboko y’inzego z’umutekano kandi hafashwe ingamba zikomeye zo guhashya abo bagerageza guhungabanya umutekano. Yavuze ko bamwe mu bakekwaho kuba bari muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano bamaze gufatwa, harimo abagera kuri 22, bakaba barashyikirijwe ubutabera.
Yagize ati: “Tugendeye ku makuru twahawe, tumaze gufata abantu 22 mu Murenge wa Kiyumba, harimo n’abakoreraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano. Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, kuko turi gufatanya mu kubungabunga umutekano wabo.”
Abaturage basabye kandi ko habaho ubufatanye n’inzego z’umutekano zo mu Mirenge ya Kayenzi na Kayumbu mu karere ka Kamonyi, aho bakeka ko bamwe muri abo bamonyo bahungira iyo bamaze guteza umutekano muke