NEWS
Muhanga abaturage baratabariza Gitifu unyagirirwa mu kagari akajya kugama munzu zabo
Abaturage bagana Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga baratabariza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari ujya kugama mu baturanye n’ibiro bye iyo imvura iguye.
Bavuga ko bibabaje kubona Akagari ko mu mujyi kava bigatuma abagakoreramo n’abakagana bajya kugama ahandi mu gihe imvura iguye, banatinya ko igisenge cyaboze kubera imvura cyabagwira.
Aba baturage bahaye bavuga ko nkuko Umujyi wa Muhanga utera imbere udakwiye kugira Ibiro by’Akagari cyangwa iby’Umurenge byateza akaga abahakorera.
Uwitwa Gatete Jean Marie Vianney avuga ko imvura iherutse kumufata agiye kwivuza ku ivuriro ry’ingoboka rya Remera ariko byari kurutwa no kugenda ikamunyagira.
Yagize ati: “Mperutse kuhagera ngiye kwivuza ku ivuriro ry’Ingoboka rya Remera imvura iragwa njya kuhugama birangira mpanyagiriwe kuruta uko naribunyagirwe igihe nari kuyigendamo kuko harava na Gitifu uhayobora akagenda yarabimbwiye ndinangira iranyagira.”
Muri aka Karere hari Utugari 63 gusa harimo tumwe na tumwe twangiritse ndetse n’ututagira inyubako zatwo bwite usanga dukorera mu biro by’Imirenge tubarizwamo, nk’Akagari ka Ruli gakorera mu nyubako y’Umurenge wa Shyogwe.