Connect with us

NEWS

Muhanga: Abantu 12 barimo abakobwa 5 batawe muri yombi

Published

on

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare, abasore 7 n’inkumi 5 bafatiwe mu Mujyi wa Muhanga, Akarere ka Muhanga bakekwaho ubujura, uko ari 12 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Igikorwa cyo kubata muri yombi cyakozwe mu gihe bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bari bamaze iminsi bataka abajura babatega bakabambura.

Bamwe muri abo baturage bamaze iminsi bataka bashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa bitezeho ko kigiye gutuma bongera kubona agahenge, cyane ko ari na bo bagiye bayitungira agatoki.

Umwe muri abo baturage batuye mu Kagari ka Gahogo, yagize ati: “Ndashimira Polisi kuba yafashe bamwe m ubadutega dutashye. Jyewe kuwa kabiri w’iki cy’umweru bantegeye kuri Basilica ya Kabgayi mvuye kugemurira umurwayi banyambura telephone. Rero kuba Polisi yafashe bamwe muri bo ni byiza n’abandi idufashe bafatwe kuko ni benshi.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe bose basanzwe mu Kagari ka Gahogo k’Umurenge wa Nyamabuye.

Akomeza avuga ko bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, ati: “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ishami rya Nyamabuye, aho aba bagabo n’abasore bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura, mu gihe bariya bakobwa batanu bakekwaho ubufatanya yaha aho babacumbikiraga ndetse n’ibyo bibye bakabibabikira.”

Yakomeje aburira abantu bishora mu byaha birimo n’ubujura kurya bari menge kuko Polisi y’u Rwanda ibereyeho kubarwanya no guharanira umutekano uhamye w’abaturage n’ibyabo.

Yanahamije ko Polisi yishimira ubufatanye ifitanye n’abaturage butuma hatangwa amakuru ku gihe maze ibyaha binyuranye bigakumirwa cyangwa bihagagarikwa bitarateza ibibazo biremereye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *