Connect with us

NEWS

Mu muhango wo gusezera nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera Perezida Paul Kagame yamutanzeho ubuhamya

Published

on

Mu muhango wo gusezera nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubwo yari mu nshingano yakoranye umuhate akazi yari ashinzwe kandi amasomo yize mu buzima ari yo yamugize uwo yabaye.

Perezida Kagame yavuze ko tubayeho mu buzima bw’amasomo haba ibibi cyangwa ibyiza byose bisigira umuntu amasomo.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko witwabirwana Perezida Paul Kagame n’Umuryango we n’abandi bayobozi bakomeye n’abakoranye na nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Karemera.

Amakuru y’urupfu rwa Amb.Col (Rtd) Karemera rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 11 Ukwakira 2024 aho byatangajwe ko yazize kanseri yari amaranye imyaka irenga 10.

Image

Perezida Paul Kagame yatangaje ko nyakwigendera Amb.Col (Rtd) Karemera yakundaga igihugu kuko byagaragariye mu bikorwa bye byo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange n’umurava yagize mu kazi yakoraga ka buri munsi.

Ati: “Icya mbere mu buzima ni isomo. Buri munsi uko ubayeho ni ubuzima bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa ibyiza biba mu buzima byose kandi bibaho. Byose tuba tugomba kubivanamo isomo rijyanye n’igihe tuba turimo. Ayo masomo afite uko yubaka umuntu, ku ruhande rwa Karemera ayo masomo yabaye mu buzima bwe ni yo yamuvanyemo kuba uwo yabaye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo Karemera atakiriho ariko yari ageze mu gihe cyo kubona ibyo yahirimbaniye arwanira igihugu nubwo agiye hari ibyo nibura yabanje kubona.

Yagize ati: “Imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba muri Minisiteri zitandukanye; ni uruhare runini yagize ariko icyo nshaka kuvuga ni uko nubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi agiye yari ageze igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga ze, kandi mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari. Adusize ejobundi ariko yarabibonaga, igihugu aho cyavuye arahazi ariko aho cyari kigeze naho yarabibonye arabizi.”

Yongeyeho ko nubwo ubuzima butajya bumenyerwa abantu bagashaka kubaho ariko bakwiye kumenya ko bugira naho bugarukira.

Yanavuze ko yamenyanye na nyakwigendera Amb Col (Rtd) Karemera mu mpera zo mu 1970 ariko batabanaga mu buzima bwa buri munsi ariko nyuma uko bagiye barushaho guhura bahujwe n’igitekerezo bari bahuje cyo gushaka uburyo Abanyarwanda bari impuzni batahuka.

Nyakwigendera Amb Col (Rtd) Karemera ni umwe mu bahirimbaniye igihugu aho mu gihe cy’urugamba rwo kukibohora mu 1990 yavuraga abarwayi n’abakomerekeye ku rugamba.

Amakuru y’uburwayi bwa kanseri yamenyekanye muri Gicurasi mu 2011 aho Perezida Kagame yamubaye hafi ndetse agira uruhare mu kugira ngo abone ubuvuzi aho yavurijwe muri Turukiya, u Buhinde, u Budage n’ahandi.

Nyakwigendera Amb Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yavutse ku 20 Gicurasi mu 1954, apfuye asize umugore n’abana barindwi n’abuzukuru bane.

Yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Uburezi, iy’Ubuzima, ndetse yabaye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.