NEWS
Mu mugi wa Kigali hagiye kwifashishwa satellite mu kugenzura abubaka binyuranyije n’amategeko
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangajwe ko hagiye kwitabazwa icyogajuru mu kugenzura abantu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye Abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2025, iryo koranabuhanga rizaba ryamaze gushyirwaho.
Yagize ati: “Tugiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga tugiye kujya dukoresha mu minsi iri imbere dufatanyije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga gishinzwe Isanzure,tukajya tubasha kumenya buri cyumweru inzu zazamutse, tukazikuraho zikiri kuzamuka. Hari uburyo satellite itwereka kuri buri kibanza inzu yagiyeho.”
Dusengiyumva yavuze ko iryo koranabuhanga ryamaze kwemezwa ku buryo mu minsi iri imbere rizatangira gukoreshwa ndetse ko ryahujwe na sisitemu isanzwe itangirwaho ibyangombwa byo kubaka ndetse inzu zose ziri mu Mujyi wa Kigali zizwi.