Sports
Mu minsi 45 Bisi Nshya ya APR FC izaba yageze mu Rwanda

Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yatangaje ko mu minsi 45 bisi Nshya y’ikipe izaba yageze mu Rwanda.
Ibi nibwe mu byo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ubwo yagaragazaga ishusho y’ikipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Kimwe mu bibazo yabajijwe, ni ikirebana n’imodoka igendamo abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, aho ikoresha imodoka zisanzwe zo mu bwoko bwa ‘Toyota Coaster’, aho kuba Bisi nini iberanye n’ikipe.
Mu gusubiza iki kibazo, Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ko ibisabwa byose byashyizwe ku murongo kandi imodoka izagera mu Rwanda vuba.
Yagize ati “Bisi twamaze kuyitumiza dutegereje ko bayohereza. Ntabwo byarenza iminsi 45, bizaterwa n’abayizana.”
APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 irushwa na Rayon Sports amanota atanu.
Iyi kipe ikomeje kwitegura na Kiyovu Sports FC ku munsi wa 16, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare, kuri Kigali Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba .