NEWS
Mu kiganiro na Al Jazeera M23 yatanze umucyo ku bibazo byinshi yibazwaho
Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera ubwo yasuraga aho bagenzura, Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yatanze umucyo ku bibazo bakomeje kwibazwaho nko kumenya niba ari abanyekongo koko, icyo barwanira, aho bakura inkunga n’ibindi.
Kimwe mu bibazo yabajijwe ni ukumenya impamvu M23 yongeye kubura intwaro mu Gushyingo 2021 nyuma y’imyaka 10 ihagaritse urugamba.
Kuki mwubuye imirwano mu Gushyingo 2021 nyuma y’igihe kingana n’imyaka 10?
Yasubije ati:
“Ubwa mbere, ntitwahindutse umutwe udakora. Twahagaritse imirwano kubera ko twari dutegereje ishyirwa mu bikorwa ry’itangazo ryashyizweho umukono ku wa 12 Ukuboza 2013 i Nairobi muri Kenya, rikomoka mu biganiro by’amahoro byabereye i Kampala muri Uganda, kandi ntitwasubukuye imirwano. Ariko nyuma y’amezi 14 y’imishyikirano yabereye i Kinshasa na Guverinoma ya DRC, byatangiye kuva ku wa 29 Nzeri 2020 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2021, twagabweho igitero n’ingabo za leta ya DRC.”
Ushobora gusobanura? Byagenze bite?
Ati:
“Tumaze amezi 14 tuganira n’abayobozi ba Congo, nkuko nabivuze. Muri iyo mishyikirano, twasabye gushyigikira gahunda ya Perezida Tshisekedi mu burasirazuba bw’igihugu, no gufasha guhashya imitwe ya ADF , FDLR n’umutwe wa Mai-Mai nyirabayazana y’umutekano muke.
Twatanze ubufatanye bwa politiki na gisirikare. Batubwiye ko bazohereza convoy mu byumweru bibiri kugirango dushobore gutangira ibikorwa bihuriweho. Mu gihe twari tukiri i Kinshasa mu gihe cy’imishyikirano, ku itariki ya 15 Ukwakira 2021, Guverinoma ya Congo yatangiye kwibasira uduce twegereye icyicaro cyacu muri Sabyinyo, mu karere ka Kivu k’iburasirazuba, ariko ntibari bazi aho duherereye.
Bahakanye ko ingabo za leta ari zo zagize uruhare muri ibyo bitero, byaje kwiyongera kugeza aho bagabye igitero simusiga, cyahitanye abarwanyi 50 b’uyu mutwe. Nyuma y’ibi byabaye, twaganiriye na Leta ya Congo kugirango tumenye uko byagenze, ariko nta bisobanuro twabonye. Bakomeje kudutera, hanyuma ni bwo twahisemo gutangira gusubiza ku wa 28 Werurwe 2022”.
Umuvugizi wa M23 kandi yabajijwe icyo avuga ku bashinja uyu mutwe gushaka kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro by’umwihariko ibya Rubaya
Yasubije agira ati:
“Aya ni amakuru atari yo, urugendo rwacu ntirutwarwa n’inyungu. Tumaze imyaka ibiri mu gace ka Bunagana, ahatagira ibirombe. Igihe twajyaga i Rubaya muri Mata uyu mwaka, byari kubera impamvu z’ubutabazi. Iyaba duterwa imbaraga no gushaka kugenzura ibirombe, twari kuba twaragiyeyo kera. Umuntu wese agomba kumenya ikintu cy’ingenzi, Rubaya ni igice gituwe, ntabwo ari ahantu hacukurwa amabuye gusa.
Twagiyeyo kubera ko abaturage ba Rubaya batakaga ubufasha kuko bari bamaze imyaka mirongo bicwa kandi bagahatirwa na FDLR n’ingabo za Zalindo gukora mu birombe, harimo n’abana. Icyo twakoze mu gace ka Rubaya nuko twahise duhagarika imirimo ikoreshwa abana mu birombe, kandi twarabyubahirije cyane. Muri icyo gihe, twanabujije buri munyamuryango w’umutwe wacu kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro”.
Laurence Kanyuka kandi yabajijwe aho bakura inkunga
Ati:
“Tuba ku butaka burumbuka, twihingira ibiryo by’ibanze bihera kandi ntitwishingikiriza ku gutumiza ibiryo kugirango twibeshaho. Twakira kandi imisanzu ituruka mu muryango w’Abanyekongo hamwe n’abashyigikiye umutwe wacu. Naho intwaro, tuzikusanya ku rugamba tuzikuye ku ngabo za leta zihunga zigasiga intwaro zabo”.
Yabajijwe icyo avuga kuri raporo iheruka y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko baterwa inkunga n’u Rwanda kandi bakinjiza abana mu gisirikare
Aha yagize ati:
“Birababaje kubona itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye riduciraho iteka mu gihe dushaka amahoro mu karere. Igihe tujya i Kampala muri Werurwe umwaka ushize gushaka igisubizo cy’amahoro ku makimbirane, hari imbere y’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Muri raporo, impuguke zadushinje ko “twahawe inkunga na Uganda”.
Mu buryo nk’ubwo, baradushinja ko twabonye inkunga ituruka mu Rwanda nta bimenyetso bifatika. Uyu munsi abantu bose bambara imuzankano imwe. Amashusho akubiye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yafashwe hakoreshejwe icyogajuru, ntacyo agaragaza.
Byongeye kandi, hamwe n’abaturage bose bafite telefone zigendanwa, abahanga ntibigeze bakira amafoto yerekana Abanyarwanda, kandi nta n’umwe mu bahanga wanditse raporo waje kutuvugisha. Ku bijyanye no kwinjiza abana, dufite amahame agenga imyitwarire abuza kwinjiza abana bato mu gisirikare, hakurikijwe amahame mpuzamahanga. Twubahiriza cyane aya Mategeko”.
Ni uruhe ruhare MONUSCO yagize muri aya makimbirane?
Kuri iki kibazo, Laurence Kanyuka yagize ati:
“Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bugomba gukomeza kutagira aho bubogamiye muri aya makimbirane. Yananiwe (MONUSCO) inshingano zayo.
Mu myaka icumi M23 idahari, hari imitwe 44 yitwaje intwaro Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwagombaga kwambura intwaro no kurwanya. Mu nshingano zayo gusa, yagize uruhare rugaragara muri ayo makimbirane ishyigikira ihuriro ry’ingabo za Congo, zirimo FDLR n’abacanshuro, binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye, kandi inashishikariza Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurenga ku mategeko mpuzamahanga mu gukomeza gushyigikira ingabo zagombaga gusenywa hakurikijwe manda ya Loni”.
Kanyuka yanabajijwe icyo avuga ku ngabo za SADC zasimbuye iza EAC mu burasirazuba bwa Congo
Yagize ati:
“Ingufu zikomeye muri ubu butumwa (SAMIDRC) ni ingabo za Afurika y’Epfo. Abantu bose bibuka ko Isi yarwanyije ivanguramoko muri Afurika y’Epfo, ariko biratangaje kubona Afurika y’Epfo uyu munsi irwanana n’ihuriro rya guverinoma ya DRC ishyigikiye ivangura, kwanga abanyamahanga ndetse no kwanga abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa DRC.”
Ni uwuhe muti w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mboni zawe?
“Amakimbirane ashingiye kuri politiki, kandi inama iherutse kuba mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi yatangaje ko hagomba gushakishwa igisubizo cya politiki ku ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo