NEWS
Mozambique: Ambasade y’u Rwanda igiye gufunga iminsi ibiri
Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique igiye gufungwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 6 n’uwa 7 Ugushyingo 2024, bitewe n’imyigaragambyo ikomeye iteganyijwe i Maputo muri iyi minsi ibiri.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuriye TV10 ko icyemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda urugomo rw’abigaragambya.
Iyi myigaragambyo yitabirwa n’abashyigikiye umunyapolitiki Venancio Mandlane uyobora ishyaka Podemos, kuva Komisiyo y’amatora ya Mozambique yatangaza ko Daniel Chapo wa Frelimo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024, ku majwi 70,6%.
Mu gihe iyi myigaragambyo ikomeje, Mandlane n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, bashinje ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikorera mu ntara ya Cabo Delgado kujya i Maputo guhangana n’abigaragambya.
Aya makuru yamaganwe na Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Hari ubutumwa bwagiye butambuka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bw’abanyapolitiki bo muri Mozambique bwo gushaka kwibasira Abanyarwanda, cyane cyane uyu munsi ku itariki ya 6 n’ejo ku itariki ya 7 Ugushyingo hari ibikorwa by’imyigaragambyo i Maputo.”
Yakomeje ati “Rero tukaba twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse tukaba twanasabye Ambasaderi wacu kuba agiriye inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi kudafungura amaduka yabo. Kuko ngo uyu munsi n’ejo, ejo ngo ni umunsi rurangiza wo guhindura ubutegetsi.”
Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe niba nta mpungenge z’uko abigaragambya basanga Abanyarwanda mu ngo zabo, bakabagirira nabi, asubiza ko inzego z’umutekano za Mozambique zashyizeho ingamba zo kubarinda.