NEWS
MONUSCO mu mugambi wo kwambura M23 Umujyi wa Goma

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ziravugwa mu mugambi wo kwambura ihuriro AFC/M23 Umujyi wa Goma.
AFC/M23 yafashe Goma tariki ya 27 Mutarama 2025. Mbere yaho, Ingabo za MONUSCO zafashaga iza Leta kuwurinda hamwe n’uwa Sake, binyuze muri ‘Opération Springbok’.
Ingabo ziri mu mutwe udasanzwe wa MONUSCO, FIB, ni zo zarwanyaga AFC/M23. Ni abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bagabye ibitero kuri M23 mu 2013 kugeza isenyutse.
Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, muri Werurwe 2025 yasobanuriye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko ingabo ziri muri ubu butumwa zahagaritse kurwanya AFC/M23 nyuma y’aho Ikibuga cy’Indege cya Goma gifunzwe.
MONUSCO ubu icumbikiye mu bigo byayo abasirikare ba RDC benshi, abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo n’abandi. Ku rundi ruhande, ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) na zo ziri mu nkengero za Goma.
Nyuma y’aho SAMIDRC hamwe n’Ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR bagerageje gukura AFC/M23 i Goma mu ijoro rya tariki ya 11 ishyira iya 12 Mata, habonetse andi makuru y’uko MONUSCO na yo iri muri uyu mugambi.
Aya makuru avugwa ko mu bigo bya MONUSCO, cyane cyane icyegereye ikibuga cy’indege hari gutegurirwa umugambi wo kugaba ibitero vuba mu Mujyi wa Goma, hagamijwe gukuramo abarwanyi ba AFC/M23.
Gusa ku wa 13 Mata, MONUSCO yahakanye aya makuru, isobanura ko nta bitero biri gutegurirwa mu bigo byayo kandi ngo ntishobora kwemera ko bitegurirwamo.
MONUSCO yasobanuye ko ikomeje inshingano yo kurinda abasivili, kugarura amahoro n’umutekano mu bice biberamo intambara, no “gushyigikira ingabo za RDC” nk’uko yabisabwe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.