Connect with us

NEWS

Miss Nshuti Divine Muheto yasabiwe igifungo

Published

on

Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Nshuti Divine Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’ibihumbi 220 by’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza impamvu zifatika zishimangira ibyaha akekwaho birimo gutwara imodoka yasinze, gutwara adafite uruhushya no guhunga amaze guteza impanuka.

Ni ibihano yasabiwe ubwo Miss Muheto yitabaga urukiko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, aho yaburanye yemera ibyaha byose aregwa uretse icyo guhunga nyuma yo guteza impanuka.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso simusiga bishimangira ko ibyahaakekwaho gukora bimuhama, ari na ho bwashingiye busaba urukiko kubishingiraho bifata umwanzuro wo kumuha ibihano yasabiwe.

Ku cyaha cyo gutwara yasinze, ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya Frw 180,000.

Ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite, yasabiwe igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya Frw 10,000.

Ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’ihazabu ya Frw 30,000.

Muri rusange, Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga 220,00 kubera ibyo byaha bitatu aregwa.

Miss Muheto Divine yitabye urukiko bwa mbere mu gihe yari amaze iminsi 11 afunzwe kuva afashwe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yari yanyoye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Bwavuze ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma yaje kugaruka aje gufata telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye iyo modoka.

Bwavuze ko atari ubwa yari akoze ibyo byaha kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

Bwasabye ko urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho bityo agahanishwa igifingo cy’umwaka n’amezi umunani.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo Polisi yatangaje ko yafunze Miss Muheto kubera ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo no guhunga nyuma y’ibyo.

Mu itangazo rya Polisi, yavuze ko Miss Nshuti Divine Muheto adafite uruhushya rumwemerera gutwara ikinyabiziga yagongesheje.

Miss Muheto yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2022 n’ubu hakaba hataraboneka umusimbura kuko iri rushanwa ryabaye rihagaritswe by’agateganyo.

Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’urubanza rizaba tariki 6 Ugushyingo 2024, saa cyenda z’amanywa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.