Connect with us

NEWS

Minisitiri yarusimbutse, nyuma y’uko abacunga umutekano w’ikirombe yari yasuye, bamurekuriyeho urufaya rw’amasasu

Published

on

Hon. Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, yarusimbutse, nyuma y’uko abacunga umutekano w’ikirombe yari yasuye, bamurekuriyeho urufaya rw’amasasu.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ubwo yari mu kazi ke k’igenzura riri gukorerwa ibigo bikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bivugwaho kuba hari ibikora mu buryo budakurikije amategeko.

Yarashwe n’abacunga umutekano bigenga ba Kompanyi yitwa National Cement Company isanzwe ari iya Sosiyete ya Devki Group, mu Karere ka Kisoro, bivugwa ko ikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Uwabonye ibi biba, yavuze ko ubwo Minisitiri Phiona Nyamutoro n’itsinda bari kumwe bageraga ku cyicaro cy’iyi kompanyi, abashinzwe kuhacungira umutekano bari bamaze guhabwa amabwiriza yo kubarasa, bagahita barekura urufaya rw’amasasu.

Abashinzwe umutekano bari barinze Minisitiri, bahise bahagoboka, bahita banambura imbunda aba bacunga umutekano kuri iki kigo, bahita banabata muri yombi.

Minisitiri Phiona Nyamutoro wavuze kuri uru rugomo yakorewe, yagize ati “Amasasu yari mu cyumba, bari bamaze guhabwa amabwiriza n’abayobozi babo yo kuturasa. Kandi twari mu nshingano zacu. Ibi birasekeje. Yewe n’abayobozi b’iki kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagomba gutabwa muri yombi.”

Inzego z’ibanze muri aka gace, zatangaje ko iki kibazo cyahise gicungwa neza, ndetse Minisitiri akaba ameze neza, hakaba hahise hatangira imperereza kuri uru rugomo rwakorewe Minisitiri ndetse no ku bikorwa by’iyi kompanyi.

Iyi kompanyi ya National Cement Company isanzwe ivugwaho gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangize ibidukije ndetse bunabangamira abaturage.

Hon. Nyamutoro yahise ategeka ko ibikorwa by’iyi kompanyi biba bihagaze, kugeza igihe iperereza rizaba rirangiye, ndetse asaba Guverinoma gufatira ibyemezo bikarishye aba bashatse kumwivugana.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abapolisi bafashe aba bacunga umutekano kuri iyi kompanyi babicaje hasi, babaza impamvu batinyutse bagashaka kwivugana Minisitiri.