Connect with us

NEWS

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yambuwe ubudahangarwa

Published

on

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mafaranga yari yarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 29 Gicurasi 2025 nyuma yo kwakira raporo ya Komisiyo yihariye yari ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, ushaka gukurikirana Minisitiri Mutamba.

Muri iyi raporo, iyi Komisiyo yagize iti “Ibyaha Minisitiri w’Ubutabera aregwa biraremereye hashingiwe ku itegeko rya Congo, kandi inkurikizi zijyanye n’amategeko zigomba kubaho, ukekwa agahabwa umwanya wo kwiregura.”

Iyi Komisiyo yagaragaje ko ubwo Minisitiri Mutamba yageraga imbere yayo, yemeye ko habayeho ikosa, miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyijwe muri uyu mushinga ziyoberezwa kuri konti y’ikigo cya baringa, aboneraho gusaba imbabazi.

Minisitiri Mutamba kandi yabwiye iyi Komisiyo ko ubwo yajyaga muri Minisiteri y’Ubutabera, yagiranye amakimbirane n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, ndetse n’abo mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mvonde, bamuziza ko yahagurukiye abarangwa n’imikorere mibi irimo kunyereza umutungo w’igihugu.

Iti “Yibukije ko kujya kwe muri Minisiteri y’Ubutabera kwaranzwe no gukorana mu mwuka w’amakimbirane na Minisitiri w’Intebe, Umukuru wa Guverinoma, ndetse n’abakangurambaga mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza.”

Nyuma yo kumva iyi raporo, Perezida w’Inteko, Vital Kamerhe, yatangije itora rusange, abadepite bose bitabiriye bazamura ibiganza, bashimangira ko Minisitiri Mutamba agomba gukurikiranwa n’ubutabera.

Tariki ya 26 Gicurasi, Minisitiri Mutamba yatangaje ko kuva mu mwaka ushize Umushinjacyaha Mvonde ari gukorwaho iperereza ku nzu ifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amayero yaguze mu Bubiligi, bityo ko nta bubasha afite bwo kumukurikirana.

Ati “Ntabwo umuntu uri gukorwaho iperereza yafatira icyemezo Minisitiri. Iri ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Nabonye yatangiye gutumiza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera n’Umuyobozi wa gereza. Nababujije kujyayo.”

Uwo munsi Minisitiri Mutamba yarahiye ko atazigera yitaba Umushinjacyaha Mvonde, ateguza kandi ko bazahangana kugeza amutsinze, ati “Imana y’abakurambere banjye ikomeye kurusha iyabo.”

Biteganyijwe ko mu gihe amategeko yakubahirizwa, Minisitiri Mutamba yegura by’agateganyo mu masaha ari imbere kugira ngo akurikiranwe.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *