Connect with us

NEWS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza ategerejwe mu Rwanda

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025.

Imwe mu mpamvu z’uruzinduko rwa Minisitiri Lammy ni ukuganira n’abo muri Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano wahungabanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru  ko Lammy aragera mu Rwanda mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatandatu.

Guverinoma z’ibihugu byombi ntizivuga rumwe kuri iki kibazo, kuko u Bwongereza bushinja u Rwanda kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko, u Rwanda rwo rukagaragaza ko iki kirego kidafite ishingiro.

Tariki ya 20 Gashyantare, Minisitiri Lammy wari witabiriye inama y’umuryango G20 muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko azabwira Perezida Paul Kagame ko gukomeza kuvogera ubusugire bwa RDC bizagira ingaruka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X ko ategereje kubona Minisitiri Lammy akora ibyo yavugiye muri Afurika y’Epfo, anashyira hanze itangazo rishize amanga ubwo azaba amaze guhura na Perezida Kagame.

Muri ubu butumwa buha Minisitiri Lammy ikaze, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Koko se? Ntegerehe kubibona no gusoma itangazo rishize amanga nyuma yo guhura. Ikaze i Kigali David Lammy!”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kunenga uburyo umuryango mpuzamahanga wirengagiza impamvu muzi z’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo itotezwa ry’Abanye-Congo b’Abatutsi, ndetse n’ubufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhabwa na Leta ya RDC kandi ufite umugambi wo kuruhungabanya.

Ku ngaruka cyangwa se ibihano abarimo Minisitiri Lammy bateguza u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko atari byo bizana ibisubizo, kuko iyo biba bizana ibisubizo, akarere kaba kamaze imyaka myinshi gatekanye.

Guverinoma y’u Rwanda isaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kuko ari yo yazana amahoro arambye. Iyo irimo ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya RDC n’imitwe bishyamiranye irimo uwitwaje intwaro wa M23.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *