NEWS
Minisitiri w’Ingabo muri kenya yabwiye Perezida Ruto kumusaba kwegura niba yumva yaramutengushye
Minisitiri w’Ingabo muri Kenya, Aden Duale, yatangaje ko adafite urwicyekwe kubera ibibazo by’imyigaragambyo bimaze iminsi byibasira igihugu, ndetse ashimangira ko yiteguye kwegura niba Perezida William Ruto abona atari kuzuza inshingano ze nk’uko bikwiriye.
Ku Cyumweru, Perezida Dr. William Ruto yatangaje ko hari bamwe mu bayobozi bafatanyije kuyobora Kenya bamutereranye mu gihe cy’imyigaragambyo ikomeje kuba muri iki gihugu. Yavuze ko itsinda rishinzwe itumanaho ari bamwe mu bamutereranye.
Mu kiganiro “Jeff Koinange Live” gitambuka kuri Citizen TV, umunyamakuru Jeff Mwaura Koinange yabajije Minisitiri w’Ingabo Aden Duale niba ari umwe mu bayobozi batazuza inshingano zabo, bituma Perezida Ruto yumva yaratereranywe.
Aden Duale yasubije ati: “Reka ngire icyo nkubwira, niba yumva naramutereranye, nakore ibikwiye kandi ntahere kuri njye gusa, ahubwo asabe n’abandi bose kuva mu myanya yabo ku bw’inyungu z’abaturage ba Kenya.”
Koinange yamubajije niba yiteguye kwegura aramutse abisabwe, maze Duale amusubiza ati: “Perezida agomba kwicara akiganiriza we ubwe, hanyuma umuntu wese yabona nk’umutwaro akaba ashaka ko ava mu modoka atwaye amusabe kubikora, kabone nubwo nanjye naba ndimo.”
Aden Duale yavuze ko yakoze imirimo itandukanye ya Leta ya Kenya ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta ndetse n’ubwa William Ruto. Ati: “Ariko niba ndi umwe mu bateza ibibazo byugarije igihugu cyitwa Kenya, reka ampereho.”
Ibi bibazo byo kutumvikana hagati y’abayobozi ba Kenya byatewe n’imyigaragambyo imaze igihe yamagana umugambi wa Leta wo kongera imisoro ku bicuruzwa bitandukanye, byari bikubiye mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024-2025. Iyi myigaragambyo yatumye abaturage bigabiza ibiro by’Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bituma Perezida Ruto ahagarika uwo mushinga.
Ubwo umwuka utari mwiza ukomeje kwiyongera, Minisitiri Aden Duale yagaragaje ko yiteguye kuva ku mwanya we niba bigaragara ko ari kimwe mu bisubizo byo gukemura ibibazo byugarije Kenya.