Connect with us

NEWS

Minisitiri Nduhungirehe yavuze igikenewe hagati ya DRC na M23

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inzira y’ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, n’Ihuriro rya AFC/M23.

Kuva ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, ingabo z’umutwe wa M23 ziragenzura Umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyirangogo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye na France 24, yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo habeho igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ibi mu gihe kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 07-08 Gashyantare 2025 hateganyijwe inama i Dar es Salaam muri Tanzaniya, izahuza Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Yagize ati: “Uruhande rw’u Rwanda ruroroshye. Icya mbere nuko hari ihagarikwa ry’imirwano muri Teritwari zose zo mu Burasirazuba bwa DRC hanyuma hagasubukurwa inzira ya politiki, by’umwihariko ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo kugira ngo ikibazo gikemuke burundu no kugikemura giherewe mu mizi.”

Minisitiri Amb Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwumva neza impamvu y’Ihuriro AFC/M23 nk’umutwe urwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bahejwe bakaba inzirakarengane z’ubwoko bwabo no kubwirwa amagambo yuzuye urwango.

Hari Abanye-Congo bishwe kandi ingabo zagombye kubarengera zirebera ndetse n’iziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, MONUSCO, nazo zirebera.

Nduhungirehe yabwiye France 24 ko u Rwanda rwashyize ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kurinda umutekano warwo.

Ingabo z’u Rwanda zarinze ubusugire bw’igihugu ubwo ingabo za Congo n’imitwe bafatanya zateraga ibibombe ku butaka bw’u Rwanda.

Byagize ingaruka kuko byahitanye ubuzima bwa bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu abandi barakomereka.

Nduhungirehe yavuze ko guhagarika imirwano byari bikwiye kuba inzira y’ibiganiro by’amahoro hagati y’inyeshyamba na Guverinoma ya Congo.

Ibiherutse kuba mu Burasirazuba bwa Congo byerekana ko guhagarika imirwano byahungabanijwe n’ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo.

Ingabo za Congo zagiye zifashwa n’ingabo za SADC, SAMIDRC, kurwana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo z’Abarundi, n’abacanshuro b’i Burayi.

Tariki 29 Mutarama 2025, Abacanshuro 288 b’abanyaburayi barwanaga n’ingabo za Congo bageze mu Rwanda bahabwa inzira ibasubiza iwabo muri Rumaniya.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyizeho Guverineri n’abamwungirie b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Meya w’Umujyi wa Goma.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *