Connect with us

NEWS

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Alexis Gisaro wagaragaje ko nta Banye-Congo b’Abatutsi bicwa

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Alexis Gisaro Muvunyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko kuvuga ko nta Banye-Congo b’Abatutsi bicwa abiterwa no kutigerera aho bicirwa cyangwa ubucuti afitanye n’umuhezanguni.

Gisaro ni Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo n’imirimo ya Leta kuva muri Mata 2021. Yavukiye i Kinshasa ariko akomoka mu muryango w’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Werurwe 2025, Minisitiri Gisaro yatangaje ko ibyo kuvuga ko Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bicirwa muri RDC byazanywe n’u Rwanda.

Amagambo ya Minisitiri Gisaro ahabanye n’amakuru akubiye muri raporo zitandukanye, agaragaza uburyo Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje kwibasirwa, mu buryo bw’amagambo, bakanagabwaho ibitero.

Ayavuze mu gihe ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro bikorana bikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge mu misozi ya Minembwe, ndetse ni na byo byatumye havuka umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kubarindira umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko yari kwemera ibyavuzwe na Gisaro, iyo Gisaro abitangariza mu misozi ya Minembwe, aho ingabo za RDC zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote (drones).

Minisitiri Gisaro yagaragaje ko nta Banye-Congo b’Abatutsi bicwa

Yagize ati “Nari kwemera ko Minisitiri Alexis Gisaro atabeshya iyo avugira aya magambo mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, hagati y’ahantu habiri hagabwe ibitero bya drones na FARDC.”

Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwibutsa ko ingabo za RDC zimaze iminsi zigaba ibitero bya drones n’indege z’intambara muri Minembwe, bigamije kwica Abanyamulenge bahatuye.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Minisitiri Gisaro yavuze aya magambo nk’umuntu wari i Kinshasa, asangira inzoga n’umuyoboke w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi akaba n’umudepite, Justin Bitakwira, na we ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo.

Yibukije ko Depite Bitakwira uri mu bahezanguni bazwi cyane muri RDC, mu 2023 yibasiye Abatutsi, abita abanyabyaha, anahamya ko uwabaremye ashobora kuba ari we waremye Satani.

Ni ijambo Bitakwira yavugiye mu rusengero rwa CEPAC rw’Abapantekote muri teritwari ya Uvira tariki ya 24 Ukuboza 2023, ati “Nubona Umututsi, ni umunyabyaha. Iyo nta mbaraga afite, ashobora kuryama munsi y’igitanda cyawe amezi atandatu. Iyo agize imbaraga, yakubwira ko atakubonye nyamara yararyamye munsi y’igitanda cyawe amezi atandatu. Nibaza niba uwabaremye atari we waremye Satani. Sinigeze mbona ubwoko bubi nka bwo.”

Ni kenshi Minisitiri Gisaro yibasiye u Rwanda, akanagerageza guhakana ubwicanyi Abanye-Congo b’Abatutsi bakorerwa. Yashyize imbaraga muri ubu bukangurambaga kuva umubano w’u Rwanda na RDC wazamba mu ntangiriro za 2022.

Muri Gashyantare 2023, Abanyamulenge bahuriye mu muryango MPA (Mahoro Peace Foundation) bandikiye Minisitiri Gisaro ibaruwa ifunguye, bamusaba kudakomeza kubakina ku mubyimba, ahakana ukuri kw’ibirera muri Minembwe n’ahandi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *