NEWS
Minisitiri Nduhungirehe yanenze uburyarya bw’Umuyobozi wa MONUSCO

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Nduhungirehe yikomye Madamu Bintou Keita, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwoherejwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), uhamagarira amahanga kwita ku bibazo by’ubutabazi i Goma yirengagije abaturage bakomeje kwicwa n’Ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe abaturage b’i Bukavu no mu nkengero z’uwo mujyi bakomeje kwicwa n’ingabo za Leta FARDC zifatanya na FDLR na Wazalendo, Bintou Keita yabwiye Akanama ka ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu ko ikibazo cy’ubutabazi ku baturage i Goma giteye inkeke kandi amakuru yizewe ava mu baturage b’i Goma agaragaza ko bishimiye ubuzima bwatangiye kugaruka.
Bintou Keita yavuze ko Umujyi wa Goma uri mu kangaratete no mu ibyago byo kwibasirwa n’ibyorezo mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bidashohora kuwugeramo byoroshye, “kubera ikibuga cy’indege cya Goma n’ikoranabuhanga rya GPS ryahagaritswe.
Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ko igiteye inkeke atari imiterere y’ibibazo by’ubutabazi mu baturage b’i Goma ahubwo ari imikorere ya Bintou Keita nk’Umuyobozi wa MONUSCO wirengagiza ibibazo bihari, agatabariza ibyabonewe ibisubizo.
Yavuze ko hari amakuru yizewe agaragaza ko imibereho y’abaturage irushaho kugenda imera neza mu Mujyi wa Goma, ari na yo mpamvu abaturage babaga mu nkambi batangiye gusubira mu byabo.
Ati: “Yirengagije ubufasha MONUSCO yahaye umutwe w’abajenosideri [FDLR] yashyiriweho guhashya cyangwa ubufatanye bwayo n’abacanshuro b’i Burayi boherejwe muri Congo bihabanye n’Amasezerano ya Loni, Bintou Keita aratera icyuhagiro itotezwa rikorerwa abaturage muri Bukavu no mu nkengero zayo bikozwe na FARDC ifatanyije na Wazalendo.”
Bontou Keita yatangaje ibyo abona nk’ibinazo ahanya ko ahagazeho, mu gihe abaturage icyenda bivugwa ko biciwe mu Majyaruguru ya Bukavu ahitwa Miti, Kabamba, Katana, na Kavumu bikozwe na FARDC ifatanyije na Wazalendo.
Abaturage bakoze n’imyigaragambyo y’amahoro bamagana ingabo za Leta n’abambari bazo, aho bazihaye amasaha 48 yo kuba zabaviriye mu gace kuko aho kubarinda zirimo kubateza umutekano muke.
Abigaragambya bahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, bamugaragariza ibibazo byabo, bamusaba ko ingabo za FARDC zakurwa mu duce batuyemo kubera ibikorwa by’urugomo.
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Ariko kuri Bintou Keita, ibitakwihanganirwa si uko guhonyora uburenganzira bwa mumtu gukorwa buri munsi na FARDC ifatanyije na Wazalendo, ahubwo ni ukuba impunzi zaratinyutse gusubira mu byazo.”
Uretse abaturage bishwe abandi bagasahurwa mu Mujyi wa Bukavu ku wa Gatanu, binavugwa ko n’ibindi bice bitandukanye bya Teritwari ya Kabare byasahuwe.
Abaturage baratabariza umutekano wabo bakomeje kwamburwa n’ingabo za Leta zirimo kuva ku rugamba zihanyanyemo n’inyeshyamba za M23, zikabiraramo zibambura.