Connect with us

Uncategorized

Minisitiri Kabombo ashaka komeka u Rwanda kuri DR Congo

Published

on

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwigarurira uduce ingabo ze zimaze gutakaza muri Kivu y’Amajyaruguru no gutera u Rwanda bakarwiyomekaho.

Ni amagambo Kabombo yashyize ku rukuta rwe rwa X, ayakurikiza amashusho agaragaza Perezida Tshisekedi n’abandi basirikare barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Christian Tshiwewe, bafite ikarita ya Congo mu ntoki, basa nk’abari kuyiganiraho.

Kabombo uri muri Guverinoma nshya yemejwe kuri uyu wa Kabiri, yakurikijeho amagambo avuga ko Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kugaruza uduce twose umutwe wa M23 umaze kwigarurira kugeza baniyometseho u Rwanda.

Si ubwa mbere abayobozi ba Congo bakangishije u Rwanda kurutera nyuma y’aho umutwe wa M23 wuburiye imirwano, ukigarurira ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga manda ya kabiri, yavugiye kuri radiyo ko nihongera kuvuga isasu rimwe gusa, azahita ategeka ingabo ze gutera u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko bitazamusaba ko ingabo zigera ku butaka bw’u Rwanda, ngo kuko afite intwaro zishobora kurasa i Kigali ziri i Goma. Gusa mu nama y’Umushyikirano yabaye muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe.