Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iri mu bikorwa bikomeye byo gushyiraho abayobozi bungirije ku bigo by’amashuri abanza, mu rwego rwo guteza imbere imikorere y’ibyo bigo, by’umwihariko no kunoza imiyoborere y’amashuri abanza atagira icyiciro cy’amashuri yisumbuye. Kugeza ubu, abayobozi bungirije 466 bamaze gushyirwa mu myanya hirya no hino mu gihugu.
Iyi gahunda yiswe igikorwa cya mbere mu buryo bungana gutya, igamije gufasha abayobozi b’ibigo mu mirimo yabo, bikazafasha kunoza imicungire n’imikorere y’amashuri abanza.
Minisitiri Twagirayezu yavuze ibi ku wa 27 Kanama 2024, ubwo yatangazaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Icyo gikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), giherereye i Remera.
Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024, MINEDUC irimo no gutanga akazi ku barimu bashya. Abarimu 754 bashya bamaze gushyirwa mu mashuri y’incuke, mu mashuri abanza hashyizwe abarimu bashya 1,506, naho mu mashuri yisumbuye abarimu bashya 1,449 bamaze gushyirwa mu myanya.
Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko iki gikorwa kigikomeje gukorwa, kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya maze batangire kwigisha neza igihe umwaka w’amashuri utangiye. Abanyeshuri bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 9 Nzeri 2024.