NEWS
MINEDUC yabagarutse ku bakosoye ibizamini bya Leta batarabona insimburamubyizi zabo
Mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagarutse ku kibazo cy’insimburamubyizi z’abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Yatangaje ko nubwo amafaranga y’insimburamubyizi ataratangwa hose, biri mu nzira yo gutungana.
Irere yavuze ibi nyuma y’uko umuturage witwa Nkunda u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bakwiye kujya bahabwa ibyo bagombwa ku gihe kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo neza.
Mu bisobanuro bye, Irere yagize ati: “Ntabwo ari amafaranga ahoraho, ahubwo ni ayo bahabwa kubera igikorwa cyakozwe. Bamwe batangiye kuyabona kandi bizakomeza. Ntabwo wavuga ngo byarahagaze.” Yongeyeho ko hari inzira nyinshi bicamo kugira ngo aya mafaranga aboneke, akaba ari yo mpamvu gutanga ayo mafaranga bigenda bitinda.
Ubwo yabazwaga impamvu aba barimu badahabwa amafaranga yabo ku gihe nk’uko byifuzwa, Irere yagaragaje ko byifuzwa ko amafaranga yakatangwa umunsi bakimara gusoza gukosora ibizamini, ariko hari inzira zigomba kubanza kunyurwamo ngo amafaranga aboneke.
Mu bizamini byakosowe n’aba barimu mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bari 202,021, barimo abakobwa 111,249 n’abahungu 90,772. Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abatsinze bangana na 93.8%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%. Abatsinzwe bose hamwe ni 8,912 barimo abakobwa 6,241 (70%) n’abahungu 2,671 (30%).
Ibi biganiro byarangiye abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi bemeje ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy’insimburamubyizi gikemuke vuba.