NEWS
MIFOTRA yavuze ku mushahara fatizo isubiza n’abibaza niba uzatuma imishahara yiyongera
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko umushahara fatizo mushya uri kwigwaho utazatangazwa ugamije kongera amafaranga abakozi basanzwe bahembwa nkuko bamwe babikeka.
Hashize imyaka itandatu hasohotse itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ryemeje ko umushahara fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze nyamara kugeza ubu iri teka ntirirajyaho.
Iri tegeko ryashyizweho bitewe n’uko inzego zitandukanye zagaragaje ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Umushara fatizo usanzwe washyizweho mu 1974 ukaba ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
Bamwe biteze impinduka zo kongererwa umushahara mu gihe hashyirwaho umushahara fatizo mushya, ariko Umuyobozi Mukuru Ushizwe Ubumenyi n’Imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo, Ngoboka Francois, aherutse kuvuga ko atari cyo bivuze.
Ati “No mu bindi bihugu umushahara fatizo ushyirwaho hagendeye ku byiciro byo hasi bihemba amafaranga macye ariko imiterere y’isoko ry’umurimo ituma umushahara ugenda uhinduka bitewe n’ubumenyi umuntu afite agurisha ku mukoresha, ibyo rero bivuze ko umushahara fatizo utazaza uje kongera ayo abantu basanzwe bahembwa.”
Yakomeje avuga ko impamvu yo gushyiraho umushara fatizo mushya bizafasha abakozi bari mu byiciro bito kugira uburyo babona icyo baheraho baganira n’umukoresha kandi ko inzego bireba ziri kuganira kugira ngo hashyirweho umushahara fatizo ubereye impande zose.
Ati “ Gushyiraho umushahara fatizo birahari, inzego bireba zirikubinoza ku buryo nta ruhande bizabangamira haba ku bukungu cyangwa ku bakozi bakorera ibyo byiciro bito.”
Bamwe mu bakozi bakorera ibigo byigenga bo babona ko umushahara fatizo wakabaye ushyirwaho mu rwego rwo kongera amafaranga bahembwa kuko hari n’igihe babaha umusharaha utajyanye n’ubumenyi bafite ariko babona batakwicara mu rugo bakihangana bakagakora.
Umutesi Fabiola ukorera abandi mu bijyanye n’ubucuruzi, yavuze ko amafaranga ahembwa ari macye cyane ku muntu warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Ati “ Njyewe mbona ko umushahara fatizo ukwiriye kuza wongera amafaranga duhembwa kuko rwose abakoresha batwigirizaho nkana bakaduhemba amafaranga macye bitewe n’uko nta mushara fatizo uhari ujyanye n’igihe tugezemo.
Nkanjye warangije kaminuza sinakabaye mpembwa amafaranga mpabwa uyu munsi ariko kuko mu bigo bya leta byampa ayo nkeneye nabuzemo akazi nta kundi nabigenza.”
Akomeza avuga ko abakoresha badakwiriye kuvuga ko akazi gaciriritse ahubwo ko bakwiriye kureba ku mbaraga abakozi baba bakoresheje bakora ako kazi nk’uko mu bihugu by’amahanga biba bimeze.