NEWS
Menya umushahara n’ibindi bigenerwa Mayor w’umujyi wa Kigali

Ni kenshi abaturage bibaza uko abayobozi bakuru b’igihugu bahembwa ndetse n’ibindi bagenerwa kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo. Muri iyi nkuru, turasesengura ibyo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agenerwa n’amategeko kugira ngo akore akazi ke neza.
Iteka rya Perezida Nº004/01 ryo ku wa 16 Gashyantare 2017, rigena imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ibindi bigenerwa, rikaba ryarasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 23 Gashyantare 2017. Dushingiye kuri iri teka, Mayor w’Umujyi wa Kigali agenerwa ibi bikurikira:
1. Umushahara
Mayor w’Umujyi wa Kigali ahembwa umushahara mbumbe ungana na 2,434,613 Frw buri kwezi.
2. Amafaranga y’icumbi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agenerwa amafaranga yo gutura angana na 400,000 Frw buri kwezi.
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi
Mu rwego rwo kwakira abashyitsi bo mu kazi, Mayor ahabwa 300,000 Frw buri kwezi.
4. Itumanaho ryo mu biro
Agenerwa amafaranga yo kwishyura telefoni, fagisi na interineti byo mu biro, angana na 100,000 Frw buri kwezi.
5. Itumanaho rya interineti igendanwa
Mayor ahabwa 40,000 Frw buri kwezi yo kwishyura interineti igendanwa.
6. Itumanaho rya telefoni igendanwa
Mu rwego rwo koroherezwa mu itumanaho, ahabwa 150,000 Frw buri kwezi yo gukoresha kuri telefoni igendanwa.
7. Uburinzi buhoraho
Mu rwego rwo kurinda umutekano we, Mayor w’Umujyi wa Kigali agenerwa uburinzi buhoraho mu kazi, mu rugo ndetse no mu bindi bikorwa by’akazi.
8. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu
Iyo atangiye imirimo, Mayor ahabwa amafaranga angana na 5,000,000 Frw yo kugura ibikoresho byo mu nzu. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa, kabone n’iyo hagira impinduka zibaho mu mwanya we.
Aya mafaranga n’ibindi bigenerwa Mayor w’Umujyi wa Kigali bigamije gufasha uyu muyobozi kugira ubushobozi buhagije bwo kuzuza inshingano ze mu buryo buboneye.
Cc: Umuryango/GLADIATOR OG