NEWS
Menya uko wasaba indishyi ku mpanuka yakozwe n’ikinyabiziga kitamenyekanye
Hari ubwo umuntu agwa mu mpanuka yatewe n’ikinyabiziga kitamenyekanye cyangwa uwagiteje akaba yahise atoroka. Ibi bishobora gusigira uwahohotewe igihombo gikomeye, bikaba n’imbogamizi mu kubona indishyi ku byangiritse. Ariko, hari uburyo bwo gusaba izi ndishyi binyuze mu Kigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund).
Iki Kigega Cyihariye Cy’Ingoboka ni iki?
Iki Kigega ni ikigo cya Leta gishinzwe gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe bidafite ubwishingizi cyangwa igihe uwakoze impanuka atashoboye kumenyekana. Kinanatanga indishyi ku bantu bahohotewe n’inyamaswa zo muri parike cyangwa ahandi hakomye mu Rwanda.
Uko Wasaba Indishyi
Kubimenyesha Polisi:
Uwabayeho impanuka agomba guhita amenyesha Polisi ya hafi aho impanuka ibereye bitarenze iminsi irindwi (7). Mu gihe bidashoboka, ibyo bishobora gukorwa n’abo mu muryango we cyangwa undi wese wahibereye.
Kubimenyesha Ikigega Cy’Ingoboka:
Nyuma yo kubimenyesha Polisi, ugomba kubimenyesha iki Kigega mu gihe kitarenze imyaka ibiri (2) impanuka ibaye, ubikoreye aho iki Kigega gikorera cyangwa ukoherereza ubutumwa bwanditse.
Gutanga Ibaruwa Isaba Indishyi:
Nyuma yo kumenyesha iki Kigega, usaba indishyi agomba kwandika ibaruwa isaba kugobokwa, akongeraho inyandikomvugo ya Polisi igaragaza uko impanuka yagenze, inyandiko ya muganga yerekana ibikomere ndetse n’inyandikomvugo z’abatangabuhamya.
Indishyi Ku Bikomere cyangwa Ibintu Byangiritse:
Uwakomerekejwe asabwa gukurikiza inzira zavuzwe hejuru, naho uwashaka indishyi z’ibyangiritse agomba kongeraho inyandiko y’igenagaciro k’ibyangiritse hamwe n’ibyerekana ko ari ibye koko.
Indishyi Zishingiye Ku Nyamaswa:
Kubimenyesha Ubuyobozi:
Uwonewe n’inyamaswa agomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7).
Kubimenyesha Ikigega Cy’Ingoboka:
Na none, ugomba kubimenyesha Iki Kigega mu gihe kitarenze amezi abiri (2) nyuma yo kwangirizwa n’inyamaswa.
Gutanga Ibaruwa Isaba Indishyi:
Usaba indishyi yandika ibaruwa isaba kugobokwa ikajyana n’inyandiko zerekana ibyo yanewe n’inyamaswa hamwe n’inyandiko z’amakuru ye bwite.
Iki Kigega Cyihariye Cy’Ingoboka gikorera mu Karere ka Gasabo, ku Gisimenti mu nyubako ya Higiro House. Indishyi zisabwa zishyurwa nyuma yo gusuzuma neza ibyangombwa byose bitanzwe.