NEWS
Menya ubushobozi bwa Kajugujugu za Mi-35 RDF iherutse kwerekana bwa mbere ku munsi w’irahira rya Perezida Paul Kagame
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giherutse kwerekana kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-35M, nk’uburyo bwo kwiyongerera ubushobozi mu rwego rwo gutabara no kubungabunga umutekano.
Tariki ya 11 Kanama, kajugujugu ebyiri zo gutwara abantu za Mi-17 n’ebyiri zo mu bwoko bwa Mi-35M zagaragaye ziguruka hejuru ya Stade Amahoro i Kigali, ku munsi w’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ibi byerekanye intambwe RDF imaze gutera mu kongera ubushobozi bwo gutwara ingabo no kwirwanaho mu bikorwa bya gisirikare.
Kajugujugu ya Mi-35M, nk’uko byemezwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Mahoro cya Stockholm (SIPRI), u Rwanda rwaguze enye muri 2019. Iyi kajugujugu ifite moteri z’ubushobozi bwo hejuru zo mu bwoko bwa Klimov VK-2500, zifite 2 200 shp, ifite kandi amavuta y’umutekano yo kugabanya ubushyuhe bw’aho ikora ndetse n’uburyo bwo kugera ahantu hagoye.
Mi-35M irangwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye harimo thermal imager ifasha gutahura ibiri kure, ndetse na TV camera ituma haboneka amashusho meza mu bihe bibi. Iyi kajugujugu inafite rangefinder ikoresha laser mu kubara intera, n’ikoranabuhanga ryo kurasa nka Ataka-V cyangwa Shturm-V, imirwano yo mu kirere (air-to-air) ibifashijwemo na misile za Igla-V.
Mi-35 ya RDF
Mu bwirinzi, Mi-35M ifite uburyo bwo kuyiburira iterwa n’ibisasu cyangwa missiles, ikaba ifite na infrared jammer yo gusabota ibikoresho by’umwanzi. Uretse intwaro, iyi kajugujugu ishobora gutwara abantu umunani cyangwa imizigo ipima toni 1.5 imbere, n’ibindi bikoreshwa hanze.
Kajugujugu za Mi-17 zo mu gisirikare cy’u Rwanda zimaze kuba ikimenyetso cy’ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere. Zimwe mu kajugujugu za Mi-17 z’u Rwanda zagiye zoherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, aho imwe yakoze impanuka muri Werurwe 2019. RDF ifite kandi kajugujugu za Mi-24, zifite ubushobozi bwo gutwara abarinzi n’ibikoresho mu bikorwa byo kurinda igihugu no gutabara mu buryo bwihuse.
RDF irimo kongera ubushobozi bwayo mu by’ikoranabuhanga rigezweho, aho inakoresha kajugujugu n’indege zifite ibikoresho nk’ibyo bigaragara mu ndege za Cessna 208 Grand Caravan. Izi ndege zifasha mu butumwa bwo gutwara ibikoresho no gutabara mu bihe bikeneye ingufu zihariye.
Cessna 208 Grand Caravan y’Igisirikare cya Irak
RDF ikomeje kwiyubaka, ikoresha kajugujugu n’indege z’ikoranabuhanga rihanitse mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano no gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubutabazi.
Ivomo: Warthunder.com&Bwiza