NEWS
Menya ububasha Perezida watowe mu Rwanda aba adafite mbere yo kurahira
Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, iteganya gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024, hari icyo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya mu gihe Perezida Paul Kagame watsinze atararahira.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Perezida watowe arahira mu munsi itarenze 30 uhereye igihe yatoreweho.
Senateri Uwizeyimana Evode yasobanuriye kuri televiziyo y’igihugu ko impamvu hagenwe iminsi 30 ari ukugira ngo abandi bakandida batatowe babone igihe cyo kuba batanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga mu gihe batanyuzwe n’ibyavuye mu matora cyangwa babona bararenganyijwe.
Senateri Uwizeyimana yakomeje avuga ko mu gihe uwatsinze amatora asanzwe ari Umukuru w’Igihugu, ariko atararahira, akomeza gukora inshingano ze ariko hakaba hari ububasha aba adafite.
Yagize ati “Iyo Uwiyamamaza asanzwe ari Perezida, yiyamaza ari Perezida wa Repubulika ni na yo mpamvu akomeza guhabwa ibyo agenerwa n’amategeko mu gihe yiyamamaza. Ubu ni uko Perezida watowe ari na we twari dufite ariko ubundi birashoboka ko uwatowe yatandukana n’uwari uhari. Ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida watowe akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe Perezida watowe arahiriye.”
Yakomeje ati “Icyo gihe cyitwa inzibacyuho iyo Perezida wa Repubulika atararahira. Hari ibyo aba atemerewe kandi ubusanzwe biri mu bubasha bwe. Ntashobora gutangiza intambara, ntashobora gutangiza ibihe by’amage kandi ntashobora gutangiza kamarampaka. Ikindi aba atemerewe ni ugutanga imbabazi ku bantu bakatiwe n’inkiko bahamwe n’ibyaha.”
Yavuze kandi ko muri iki gihe cy’inzibacyuho, nta bikorwa byo kuvugurura Itegeko Nshinga bishoboka kuko ubusanwe mu bantu bafite ububasha bwo kubitangiza harimo Perezida wa Repubilika n’abagize Inteko Ishinga amategeko.
Gusa, yongeyeho ko kuba Perezida utararahira aba adashobora gutangiza intambara, bitavuze ko igihugu gitewe kitakwitabara.
Gusesa Guverinoma nyuma yo kurahira
Senateri Uwizeyimana yasobanuye ko iyo Perezida watowe amaze kurahira, guverinoma iba isheshwe, igasigaramo Abanyamabanga Bahoraho, ariko na bo batemererwa gufata ibyemezo bimwe na bimwe.
Senateri Uwizeyimana yagize ati “Iyo Perezida amaze kurahira ubwo Guverinoma iba isheshwe, Minisitiri w’Inbebe n’abandi baminisitiri baba bavuyeho. Icyo gihe muri za Minisiteri hasigaramo abanyamabanga bahoraho, basigara bakora imirimo isanzwe ariko badakora akazi ka Minisitiri kuko ntibasinya nk’amateka cyangwa ngo babe bahagararira Guverinoma.”
Ikindi, nk’uko yabisobanuye, Itegeko Nshinga riteganya ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho nyuma y’iminsi itarenze 15 Perezida arahiye, mu minsi itarenze 15 ikurikiyeho, Minisitiri w’Intebe na Perezida bagashyiraho abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize guverinoma.
Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga ivuga Perezida wa Repubulika yita ku mahame remezo ari mu ngingo ya 10, avuga ko ishyaka ryagize amajwi menshi mu matora ya Perezida ridashobora kurenza 50% by’abazige Guverinoma. Abagize guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki cyangwa mu bandi bantu batari mu mitwe ya politiki.
Senateri Uwizeyimana yongeyeho ko ikindi cyitabwaho ari itegeko ritegenya ko mu bagize inzego zifata ibyemezo zirimo Guverinoma, 30% bagomba kuba ari abagore.